Amavubi asharirije Pasika y'abanya Madagascar

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-03-25 15:13:20 Imikino

Ikipe y'igihugu y'uRwanda ''Amavubi " itsinze iya Madagascar ibitego 2-0 mu mukino wa 2 wa gicuti waberaga Antananarivo, ibitego bya Mugisha Gilbert ku munota wa 29' nicya Bizimana Djihad ku munota wa 89', nibyo byatandukanyije impande zombi .

Wari umukino wa 2 wa gicuti uRwanda rwakiniye muri Madagascar, nyuma yuwo bari banganyijemo na Botswana kuwa 5 , umutoza Torstene Frank Spettler ,yari yakoze impinduka 2 gusa, Maxime Wessenses abanza mu izamu asimbuye Ntwali Fiacle , mu gihe Byiringiro Lague yahaye umwanya Hakim Sahabo .

Amakipe yombi yakinaga acungana ku jisho, ndetse ubona ko bose nta numwe wifuza gutsindwa igitego hakiri kare , ikipe ya Madagascar yanyuzagamo igasatira cyane , binajyana n'amakosa ya hato na hato yaba myugariro b'uRwanda , mu minota ya mbere y'umukino Madagascar yashoboraga kubona igitego ku ikosa ryari rikozwe na Ange Mutsinzi , ariko umuzamu Maxime Wessenses yitwara neza umupira awukuramo.

Maxime Wessenses wakinaga umukino we wa mbere mu ikipe y'igihugu y'uRwanda yitwaye neza cyane 

Ku munota wa 29 nibwo Amavubi yafunguye amazamu ,ku mupira Muhire Kevin yahaye Mugisha Gilbert  maze nawe asiga ba myugariro ba Madagascar, ashyira umupira mu izamu , Amavubi yakomeje gushaka igitego cya 2, ari nako Madagascar ishaka kwishyura ,ariko igice cya mbere  kirangira uRwanda ruyoboye umukino n'igiteho 1-0.

Igice cya 2 Amavubi yakoze impinduka zitandukanye, Mugisha Gilbert asimburwa na Gitego Arthur, mu gihe Biramahire Abbedy yasimbuye Nshuti Innocent, ikipe ya Madagascar nayo yakomeje gukora impinduka, amakipe yombi akomeza gusatirana , ndetse ku munota wa 77 Amavubi ahusha uburyo bukomeye , ku mupira Kevin Muhire yahaye Gitego Arthur,ariko ntiyabasha kuwushyira mu izamu.

Bizimana Djihad watsinze igitego cya 2 

Iminota 10 ya nyuma amakipe yombi yatangiye gusatirana bikomeye , ubona Amavubi yifuza kubona igitego cya 2 ,mu gihe Madagascar yashakaga igitego cyo kwishyura, byatumye amakipe yombi atangira gukina umukino uryoheye ijisho, nyuma yo gukomeza gusatira no guhusha uburyo butandukanye ,  ku munota wa 89'w'umukino ,  ikipe y'igihugu y'uRwanda yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Bizimana Djihad, ku mupira yari aherejwe na Biramahire Abbedy , Amavubi atahukana intsinzi muri uyu mukino .

Abasore b'uRwanda bari bafite inyota yo gutsinda kuko bakomeje no gusatira kugeza umukino urangiye, wari umukino wa 4 Amavubi adatsindwa ,nyuma yo gufatwa n'umudage Torstene Frank Spettler, akaba amaze gutsinda imikino 2 anganya imikino 2 ndetse ntabwo arinjizwa igitego , ndetse akaba anayoboye itsinda ryo gushaka itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi

Ba myugariro b'ikipe y'igihugu Amavubi bari bahagaze neza muri uyu mukino 



Manishimwe Emmanuel Mangwende nawe yitwaye neza muri uyu mukino 

Related Post