Simba SC yahuye n'uruva gusenya mbere yo kwakira Al AHLY

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-03-29 10:50:36 Imikino

Abafana 2 b'ikipe ya Simba SC bitabye Imana , baguye mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Werurwe , ubwo bavaga mu gace ka Rungwe berekeza Dar Salam, gushyigikira ikipe yabo mu mukino wa CAF Champions league, iza gukinamo na Al AHLY yo  mu mugihugu cya Misiri.

Amakuru dukesha AZAM TV, avuga ko imodoka yo mu bwoko bwa Coaster , yari itwaye abafana 31 ba Simba SC , yakoze impanuka ubwo yari igeze muri Ibirilo mugace ka Rungwe , iyi modoka yagonze ikamyo, abafana 2 ba Simba SC bahita bitaba Imana , mu gihe abandi 29 bo bakomeretse , Police ya Tanzania nta makuru arambuye yatanze kuri iyi mpanuka , gusa yemeje ko yabaye .

Abafana ba Simba SC bari bizeye kureba ikipe yabo ariko ntibabashije kugerayo amahoro 

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe ya Simba SC irakina umukino ubanza  wa 1/4 muri CAF Champions league, umukino utoroshye iza kuba ihanganyemo na Al AHLY yo mu Misiri , mu mpera w'icyumweru gishize , nibwo Simba SC yatangaje ko amatike yose yo kwinjira kuri uyu mukino yaamaze kugurwa.

Related Post