Mukura VS&L yari yahize gucisha akanyafu kuri Rayon Sports ikubitiwe ikibando mu rugo

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-03-30 15:37:24 Imikino

Ikipe ya Mukura VS&L itsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0 , mu mukino w'umunsi wa 25 wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere, umukino Mukura yari yavuzeho amagambo menshi igeraho iranavugishwa , yigamba ko izacishaho Rayon Sports akanyafu.

Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yagiye gukina,  udafite captain wayo Muhire Kevin wari wujuje amakarita 3 y'umuhondo, ibi byanatumye  umutoza Julie Mete akora impinduka , abanza mukibuga Ngendahimana Eric , utaherukaga gukina kubera imvune , ku munota wa 70 Ngendahimana Eric yabonye Rayon Sports igitego , Mukura igerageza gushaka uko yakwishyura ariko biba ibyubusa umukino urangira itsinzwe .

Ngendahimana Eric akanyafu Mukura yari yateguriye Rayon Sports yagahinduye ikibando 

Ikipe ya Mukura VS&L binyuze ku muvugizi wayo Gatera Edmond , ndetse no kumbuga nkoranyambaga zayo, bari bavuze amagambo menshi asesereza ikipe ya Rayon Sports n'abafana bayo harimo nk'iryamenyekanye bavuze ngo " Tuyicishe akanyafu" ibi byabashwe nko guhamagara abafara ba Rayon Sports ngo bazaze ari benshi , ariko ntabwo habuze n'ababinenze bavuga ko ikipe idakwiye kuvuga bene ayo magambo.

Uretse Mukura yatsinzwe na Rayon Sports, ikipe ya Police FC yatsinzwe na Gorilla FC ibitego 2-0, iyi kipe ya Gorilla FC irimo kurwana no kutamanuka , ndetse yari mubihe bibi cyane , yari isangiye na Police FC , kuko zombi zari zimaze gutsinda umukino umwe gusa , kuva imikino yo kwishyura yatangira , muwundi mukino Kiyovu Sports yatsinze Musanze FC  ibitego 2-1 , mugihe ku munsi wejo APR FC izakina na Muhazi United , BUGESERA FC ikine na Etincelles FC.

Mukura VS&L yari yashotoye Rayon Sports bikomeye 


Abafana ku mpande zombi bari babucyereye 

Related Post