Umutoza wa APR FC yitabye Imana mu buryo butunguranye

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-04-02 13:17:37 Imikino

Uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Umunya- Tunisia Dr Adel Zrane, yitabye Imana aguye mu rugo iwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Mata 2024

Amakuru dukesha IGIHE ni uko uyu mutoza yitabye Imana ubwo yari mu rugo iwe aho abakinnyi na ’staff’ babibwiwe ubwo berekezaga mu myitozo kuri uyu wa Kabiri bagahita basubira iwabo , andi makuru avuga ko abatoza bagenzi be bagiye ku mufata iwe murugo bagasanga atagihumeka bagera geza ku mwihutana kwa muga nga ariko basanga yitabye Imana.

Dr Adel Zrane yari afitanye amasezerano y’umwaka umwe n’Ikipe ya APR FC, azarangirana n’uyu mwaka w’imikino, ukaba wari n’umwaka we wa mbere muri iyi kipe.

Mu 2018-19, Dr Zrane yatwaranye na Simba SC Igikombe cya Shampiyona na Community Shield ari kumwe n’Umutoza mukuru w’Umubiligi, Patrick Aussems.
Mu mwaka wakurikiyeho wa 2019-20, yatwaye ibikombe bitatu birimo icya Shampiyona, Igikombe cy’Igihugu na Community Shield ari kumwe n’Umubiligi Sven Vandenbroeck.

Uyu mutoza yakoranye kandi n’Umufaransa Didier Gomez Da Rosa mu 2020-21, atwarana nawe ibikombe bitatu birimo icya shampiyona, icy’Igihugu na Community Shield.

Yatoje mu yandi makipe nka Etoile Sportif du Sahel y’iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saoudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritania yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Cameroun, amakuru avuga ko yari umwe mubantu bakunzwe cyane n’abakinnyi ba APR FC .

Related Post