#Kwibuka30 : Ikipe ya Arsenal yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-04-07 15:48:45 Imikino

Ikipe yo mu Bwongereza ya Arsenal yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyumweru cy'icyunamo ndetse n’iminsi ijana cyatangiye kuri iki Cyumweru tariki 07 mata 2024.

Iyi kipe kuri ubu iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza, yavuze yifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe rwibuka ku nshuro ya 30 inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize iti"Uyu munsi twifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

Arsenal igaragaza ko iri hamwe na bo binyuze mu butumwa abakinnyi n’abayobozi bayo batanze, aho Umuholandi Jurien Timber uheruka gusura u Rwanda yavuze ko ubwo mu 2023 yasuraga Urwibutso yize byinshi ku mateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ati"Mu rugendo rwanjye ruheruka mu Rwanda nasuye Urwibutso rwa Jenoside niga byinshi ku mateka.Mu Kwibuka ku nshuro ya 30 ubutumwa bwanjye ku bakinnyi bato ni ugukomeza gukora cyane,bakaguma hamwe no kugira umuhate wo kugera ku nzozi zanyu."

Ntabwo ari uyu Muholandi gusa watanze ubutumwa kuko Umunya-Australiakazi ukina asatira anyuze ku ruhande muri Arsenal y’abagore Caitlin Foord yavuze ko nawe yabikuyemo isomo ariko nanone ababazwa no kubona ko byabaye mu myaka 30 ishize.

Ati"Nabibonyemo isomo cyane ariko nanone mu gihe kimwe binababaje kubona gusa ko byabaye mu myaka 30 gusa ishize."

Mugenzi we bakinana ariko mu ikipe y’abagore ukomoka muri Repubulika ya Irilande Katie Alison McCabe nawe yavuze ko aya mateka nk’umukobwa ndetse n’abagenzi be yabakoze ku mutima kubona aho igihugu cyari kiri ndetse naho kiri ubu nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati"Byankozeho ku giti cyanjye n’imitima y’abakobwa kubona aho igihugu cyari kiri mu bihe byashize naho kiri ubu."

Mu bandi batanze ubutumwa bwabo harimo umuyobozi ushinzwe tekinike muri Arsenal wanayikiye hagati ya 2001 kugeza 2004,Umunya-Brazil Eduardo César Daud Gaspar uzwi nka Edu wavuze ko ubwo yasuraga Urwibutso yabonye ibibazo by’abakiriho barokotse Jenoside mu gihe Ray Parlour nawe wayikiniye hagati y’i 1992 kugeza 2004 we yavuze ko ubwo yazaga mu Rwanda agasura Urwibutso rwa Jenoside byari bigoye guhisha amarangamutima abona ibyo abantu banyuzemo gusa yishimira ko yahageze kuko byamufunguye amaso cyane.

Kuva Arsenal yatangira gukorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda mu 2018, buri mwaka yifatanya b’Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itanga ubutumwa butandukanye.

Related Post