Nahunze igihe nabonaga imodoka ipakiye imirambo, abakinnyi bitanaga inyenzi- Ubuhamya bwa Kayiranga Jean Baptiste

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-04-10 10:13:03 Imikino

Rurangiranywa mu mupira w'amaguru mu Rwanda, Kayiranga Baptiste wakiniye amakipe atandukanye akanatoza Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Rayon Sports, yagarutse ku myitwarire yaranze abakinnyi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho umukinnyi atatinyaga kwita mugenzi we inyenzi.

Uyu mugabo warokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 kubera gukinira ikipe ikomeye, mu buhamya aherutse gutanga mu minsi yatambutse, yavuze ko Jenoside yabaye akinira Rayon Sports, mu buhamya bwe yatanze yavuze ko mu kibuga wasangaga abakinnyi bitana inyenzi, hakaba kandi n’ivangura rishingiye ku turere mu makipe.

Ati “Mu irangamuntu ho habaga amoko, ariko mu byangombwa by’abakinnyi nta byabagaho kuko ntabyo nabonye, gusa nyine byabaga biri mu mitwe y’abantu. Wasangaga umukinnyi ku giti cye, ashaka umwanya, akazi cyangwa amafaranga cyangwa ashaka kugutsinda, yakwitaga umututsi cyangwa inyenzi bitewe na politiki yariho icyo gihe, akabyuririraho.”

“Icyo gihe umuntu yashoboraga kukwita ati ‘wa nyenzi we’ cyane urugamba rwo kubohora igihugu rwaratangiye. Mu kibuga kumwe mucyocyorana, gusa ntabwo ari ibintu byabaga ari indirimbo. Ntabwo byari ibintu byabaga mu bakinnyi b’ikipe imwe, niba mukina na Etincelles, byanze bikunze wasangaga ibyo bintu biri buze cyane, Nyanza, Rubavu byari ibintu bihanganye, Rayon Sports ikina na Mukungwa cyangwa Flash, ibyo bintu warabyumvaga rwose.”

Kayiranga yakomeje avuga ko ibi bitabuzaga umukino kuba ndetse ukarangira kuko umukinnyi atashoboraga kubwira umusifuzi ko bamwise inyenzi.

Ati “Nahunze ubwo twari tumaze kubona imodoka ipakiye imirambo i Nyakabanda. Umuhungu twabanaga yari afite imodoka, tujya mu bice by’iwabo i Gitarama kuko twumvaga wenda ho hashobora kuba hari amahoro. Twahuye na bariyeri nk’eshatu cyangwa enye ariko dukoresha pasiporo kuko ho nta bwoko bwabagamo, dutanga n’amafaranga.”

“Tugeze za Musambira, banshakiye imodoka kuko nari umukinnyi (wa Rayon Sports), bari bamenye, ni uko nkomeza i Gitarama mpurirayo n’umwe mu bagabo bari mu buyobozi bwa Rayon Sports, na we yarahungiyeyo, tujya i Cyangugu ariko nko mu matariki 10 Gicurasi yantegeye indege, njya muri Tanzania.”

Kayiranga Baptiste yavuze ko Rayon Sports ariyo yamugaruye mu Rwanda mu 1995, imukuye mu Burundi, aho yari yarahamagawe n’umutoza Raoul Shungu wari muri Inter Stars nkuko ikinyamakuru Isimbi kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “Nagiye mu Burundi ari Raoul umpamagaje, yari afite ikipe bita Inter Stars ikomeye (n’ubu irahari), amaze kumenya ko mpari nsubirayo. Nahamaze nk’amezi atatu, baranamvuza kuko nari naravunitse, Rayon Sports yari irimo kwiyubaka iraza irantwara. Rayon Sports yantwaye inyibye.”

Ku bijyanye n’abakinnyi bakinanaga bazize Jenoside mu 1994, Kayiranga avuga ko yamenye amakuru yabo ubwo yari agarutse mu Rwanda mu 1995, ashavuzwa cyane n’umwe mu bakinnyi bamufashaga muri Rayon Sports witwaga Munyangabo Longin.

Ati “Amakuru y’abapfuye nayamenye ngarutse i Kigali. Mu bo twakinanaga harimo uwitwaga Masaka, ni naho yakomokaga, yaje muri Rayon Sports maze amezi atatu cyangwa atanu nanjye nyigezemo. Hari undi witwa Munyangabo Longin, yakinaga nka Rutahizamu, na we yapfuye muri ibyo bihe, yari umukinnyi mwiza wihuta, yigeze no kujya gukora igeragezwa mu Bubiligi ntibyakunda, yari icyitegererezo cyanjye, yaranyubakaga cyane mu mupira w’amaguru. ”

Nyuma yo guhagarika gukina mu 2000, yabaye umutoza wungirije Buuni Safari ‘Brésilien’ na Raoul Shungu mbere y’uko akora amahugurwa y’ubutoza mu Budage, aho yavuye agaruka muri Rayon Sports yahesheje igikombe cya shampiyona nk’umutoza mukuru mu 2005.

Yatoje kandi AS Kigali, Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Mukura VS, Pépinière FC, Amavubi makuru, U-20, Amavubi y’abagore na Alliance Sports Club yo muri Tanzania.

Related Post