Ishyirahamwe ry'umukino wo koga mu Rwanda ryateguye irushanwa ryo kwibuka ku nshuro 30 Genocide yakorewe abatutsi

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-04-11 13:18:20 Imikino

 Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda “RSF”, ryateguye Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, “Genocide Memorial Swimming Championship , irushanwa rizitabirwa n'abanyamuryango bose ba RSF , ndetse nabagacishijeho muri uyu mukino .

Taliki ya 07 Mata ,uRwanda n'inshuti z'urwamda bifatanya mu cyumweru cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi muwi 1994 , iki cyumweru gikurikirwa n'indi minsi 100 yo kwibuka ,ikorwamo ibikorwa bitandukanye, bijyanye no kwibuka .

Muri sports mu mikino itandukanye , hakinwa imikino yo kwibuka , ndetse no mu mukino wo koga ntabwo batanzwe , abanyamuryango 10 nibo bazitanira iri rushanwa rizabera kuri pisine ya La Pallise Nyamara mu karere ka Bugesera , taliki ya 14 Mata 2024 , si abo gusa kuko hazanitabira abahoze bakina umukino wo koga ,ariko batagikina kubera Izabukuru , abakinnyi bazarushanwa mu byiciro by’abafite Imyaka 12 no munsi yaho, ndetse no hejuru y’Imyaka 18.

 Iri rushanwa rizabimburirwa no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyanza ya Kicukiro, ndetse no kunamira no guha icyubahiro inzirakarengane ziruhukiye muri urwo rwibutso, bikaba biteganyijwe ko rizanitabirwa na bamwe mu bayobozi mu nzego bwite za leta , barimo na minisiteri wa Sports

Related Post