AS Kigali WFC yongeye gusuzugura Rayon Sports WFC

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-04-17 12:45:53 Imikino

Ikipe ya AS Kigali WFC itsinze Rayon Sports WFC igitego 1-0 ,  mu mukino ubanza w'igikombe cy'amahoro , ikipe y'abanyamujyi ikomeza kubera ihurizo ikipe ya rubanda.

Wari umukino wa ubanza  wa 1/2 mu gikombe cy'amahoro, ikipe ya Rayon Sports ikaba yashakaga uko  yatwara igikombe cya mbere mu gihe AS Kigali yashakaga ku cyisubiza , imikino 5 yabahuje  AS Kigali WFC yari imaze gutsinda imikino 2 , Rayon Sports itsinda umukino umwe banganya imikino 2 , mugihe AS Kigali yaherukaga gutsinda Rayon Sports ku mukino wa nyuma y'igikombe cy'amahoro umwaka ushize.

Ikipe ya AS Kigali niyo yatangiye neza, kuko ku munota wa 17 Uwase Zawadi yasigaranye n'umuzamu, ariko umupira awutera igiti cy'izamu , awusubijemo , umuzamu awukuramo , ku munota wa 24 Uwase Zawadi yongeye kubona uburyo umupira arongera awutera igiti cy'izamu, ikipe ya AS Kigali yakomeje kurusha cyane Rayon Sports, ndetse ikomeza no guhusha uburyo bwinshi , mu gihe Rayon Sports yo nta buryo na bumwe yabonaga , ku munota wa 45+1 Rayon Sports yabonye uburyo bwiza ariko umupira watewe na Nibagwire Libele,umuzamu wukuramo , ndetse bajya kuruhuka amakipe yombi ntayibashije kureba mu izamu ry'indi.

Igice cya 2 cyatangiye AS Kigali WFC ifite imbaraga nkizo yatangiranye igice cya mbere,  ndetse ku munota wa 46 , ihusha uburyo bwabazwe , ku munota wa 54 AS Kigali yongeye guhusha uburyo bwabazwe , ku makosa yaba myugariro ba Rayon Sports, ku munota wa 76 AS Kigali yafunguye amazamu kuri kufura yatewe neza na Umwaliwase Dudja , ikipe ya Rayon Sports yakomeje kurushwa cyane ndetse ubona ko AS Kigali ariyo ishaka ibindi bitego gusa umukino urangira ari igitego 1-0 .

Umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe mu cyumweru gitaha , ukazabera mu Nzove , ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona,ikaba yifuza no gutwara igikombe cy'amahoro byaba ari ubwa mbere .

Related Post