Rayon Sports itsinzwe n'ikipe ya kabiri ya Bugesera FC ishyira inzozi zayo mu gushidikanya

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-04-17 15:23:26 Imikino

Ikipe ya Rayon Sports itsinzwe igitego 1-0 n'ikipe ya 2 ya Bugesera FC, mu mukino ubanza wa 1/2 mu gikombe cy'amahoro, iyibutsa ibihe byo muri 2013 .

Ikipe ya Rayon Sports yashakaga uko yagera kuri final ya 2 yikurikiranya, inashaka uko yakwisubiza igikompbe , Bugesera FC yaherukaga gusezerera Rayon Sports mu gikombe cy'amahoro muri 2013 , yashakaga uko yakongera ku bisubiramo , gusa iyi kipe iri kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya 2 , yari yakoze impinduka nyinshi , ndetse yakinishije benshi mu bakinnyi badasanzwe babona umwanya .

Ikipe ya Rayon Sports yatangiranye imbaraga inasatira cyane, gusa uburyo ibona ntibubyaze umusaruro, ku munota wa 22 Rayon Sports yabonye uburyo bwiza ariko umuzamu wa Bugesera FC, umupira awukuramo , ku munota wa 26 Bugesera FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ssentongo Saifi , ikipe ya Rayon yatangiye kurwana no gushaka kwishyura gusa bikomeza kugorana , igice cya mbere kirangira Bugesera FC iyoboye umukino n'igitego 1-0 .


Niyongira Patience umuzamu wa Bugesera FC utoroheye Rayon Sports 

Igice cya 2 Rayon yatangiranye impinduka , Ngendahimana Eric wari wagize ikibazo cy'imvune , asimburwa na Mugisha  Francois , Rayon Sports yatangiye isatira cyane ishaka kwishyura , gusa umuzamu wa Bugesera FC Niyongira Patience akomeza kubabera ibamba , ku munota wa 56 Charles Bbale yabonye uburyo imbere y'izamu wenyine ariko Patience yongera guhagarara neza , ku munota wa 59 Rayon Sports yakoze impinduka ya 2 , Iraguhesha Hadji na Elie Ganijuru , baha umwanya Youssef Rhab na Mucyo Didier .

Ikipe ya Bugesera nayo yahise ikora impinduka Muvunyi Davis na Byiringiro David binjira mu kibuga basimbuye , Stephen Bonney na Kaneza August, Rayon Sports yakomeje kubona uburyo butandukanye ariko ikirangaraho , ari nako Rayon Sports yanyuzagamo ikabona uburyo , ku munota wa 80 Bugesera FC yahushije uburyo bwabazwe , gusa umuzamu Khadime Ndiyaye ababera ibamba .

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gukora impinduka ari nako igerageza gushaka uko yakwishyura igitego , gusa abakinnyi ba Bugesera FC bakomeza guhagarara neza , ku munota wa 90+5 Rayon Sports yahushije uburyo bwabazwe, imbere y'izamu wenyine Youssef Rhab umupira awutera hanze , umukino urangira Bugesera FC itsinze igitego 1-0, umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe mu cyumweru gitaha.


Tiyisenge Arsene umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports batitwaye neza 

Related Post