APR FC yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 , itwara igikombe cya 22 , mu gihe Rayon Sports, yihimuye kuri Bugesera FC ,yaherukaga kuyitsinda mu gikombe cy'amahoro, iyitsinda mu mukino wa Shampiyona.
Kuri uyu wa gatandatu nibwo hakinwe imikino y'umunsi wa 27 wa Shampiyona, imikino 4 yabaye yose yari ifite igisobanuro , ikipe ya APR FC yari yakiriye Kiyovu Sports,yasabwaga inota 1 gusa ngo itware igikombe , abasore ba Thierry Froger baherukaga kunganya na AS Kigali, gusa ntabwo boroheye ikipe y'urucaca yari yagaruye captain wayo Niyonzima Olivier Sefu.
Ku munota wa 46 Gilbert Mugisha, yatsinze igitego rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino, maze APR FC yegukana igikombe cya 22 , ndetse kugeza ubu ntabwo iratsindwa umukino numwe muri Shampiyona, ikipe y'ingabo z'igihugu nicyo gikombe rukumbi itwaye mu bikombe 6 yahataniye uyu mwaka , dore ko no mu gikombe cy'amahoro yavuyemo muri 1/4.
Gilbert Mugisha niwe watsinze igitego cyahesheje APR FC igikombe
Mu karere ka Bugesera, ikipe ya Rayon Sports yaherukaga gutsindwa na Bugesera FC mu gikombe cy'amahoro, yari yagiye ifite umuranduranzuzi , ndetse ibyari byavuzwe ko amakipe yombi yaba yumvikanye guhana imikino , Rayon Sports ntabwo yabikojejwe , ku munota wa 29 Bugesera FC yafunguye amazamu, ku gitego cya Dushimimana Olivier "Muzungu" , ndetse igice cya mbere kirangira Bugesera FC iyoboye umukino .
Abanya Bugesera batangiye kwizera gutsinda Rayon Sports imikino 2 mu cyumweru 1 , gusa ntabwo byaje kubahira kuko ku munota wa 56 Ngendahimana Eric yaje kwishyura , mu gihe ku munota wa 64 Charles Bbale yatsinze igitego cya 2, Rayon Sports itahana amanota 3 yari ingenzi kuri Bugesera FC, irimo kurwana no kutamanuka , ndetse yagumye ku mwanya wa 15 n'amanota 25 , Bugesera FC ntabwo yabyaje umusaruro gutsindwa kwa Sunrise FC.
Rayon Sports yanze gutsindwa na Bugesera FC imikino 2 mu cyumweru kimwe
Mu karere ka Huye , ikipe ya Amagaju FC nta byinshi yabashije gukora imbere ya Etoile de L'Est FC , iyi kipe yo mu Burasirazuba nayo irimo kurwana nuko yava ku mwanya wa nyuma , ndetse yabashije kubona amanota 3 yingenzi itsinda Amagaju FC igitego 1-0 , Amagaju FC yo nta byinshi afite byo kurwanira , mu karere ka Rubavu Marine FC yo yatsinze Police FC ibitego 2-1 , byongera akababaro mu ikipe y'igipolice cy'igihugu , mugihe Marine FC yo yabonye amanota atuma iva mu mibare yo kumanuka.
Police FC ikomeje gusuzugurwa muri Shampiyona