Jimmy Gatete yihakanye FERWAFA na Minisiteri ya Sports avuga ko batigeze bamwegera

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-05-07 07:27:31 Imikino

Jimmy Gatete umwe mu bakinnyi bafashije u Rwanda, kujya mu gikombe cya Africa muri 2004 yavuze ko nta biganiro na bicye yigeze agirana na Minisiteri ya Sports ndetse na FERWAFA , kubinjyanye no kuba yagira icyo afasha Amavubi.

Kuri uyu wa mbere nibwo Jimmyi Gatete yageze mu Rwanda, aje mu bikorwa bitandukanye , uyu mugabo watsinze ibitego by'ingenzi muri 2003, ubwo uRwanda rwabonaga itike yo gukina igikombe cya Africa , ni umwe mu bakoze ibigwi mu mupira wu uRwanda, ariko asoje gukina arawuhunga , ibintu bituma benshi bibaza impamvu asa nuwavuye mu mupira burundu .

Aganira n'itangazamakuru Jimmy Gatete bita rutahizamu w'abanyarwanda ,yavuze ko we igihe azegerwa azaza gufasha Amavubi kuba yabona abakinnyi bavuye hanze ,ariko avuga ko kugeza ubu nta biganiro na bicye aragirana n'inzego bireba , Gatete yagize ati " ntabwo aribyo ,ntabihari nharamuka habaye ikintu cyiza nkicyo ,nta mpamvu , umuntu yagikora ariko ntago bihari ".

Abajijwe niba baramutse bamwegereye yakwemera , yagize ati " ibintu byose birashoboka " , gusa akomeza gushimangira ko nta narimwe aragirana ibiganiro na Minisiteri ya Sports na FERWAFA, yavuze ko kuza kugira icyo afasha umupira w'amaguru mu Rwanda byaba ari byiza, kuko ariko avuga ko ikibazo ari uko mu babishinzwe ntawe baravugana .

Jimmy Gatete ni umwe mu bakinnyi bakomeye uRwanda rwagize mu mateka , gusa kuri ubu asa nuwahisemo kurebera umupira w'amaguru ku ruhande , nyamara benshi babona ko yakabaye agira byinshi afasha barumuna be , gusa siwe gusa wahejwe muri ruhago , kuko iyo urebye abanyabigwi ba Amavubi ,ababashije gukomeza kugaragara mu mupira ntabwo bageze no kuri 5

Related Post