VOLLEYBALL: APR yihereranye Ruhango Police yigobotora RRA

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-05-17 18:47:25 Imikino

Ikipe ya APR Women Volleyball Club na Police Women Volleyball Club zatangiye zitwara neza mu mikino ya mbere ya kamarampaka, ikipe ya APR ikaba yatsinze itababariye Ruhango amaseti 3-0 , naho Police itsinda Rwanda Revenue Authority amaseti 3-2 .

Kuri uyu wa Gatanu , nibwo hatangiye imikino ibanza ya kamarampaka muri Volleyball, aho bagomba gutanguranwa imikino 2 , kugirango hamenyekane amakipe 2 ajya ku mukino wa nyuma , Ikipe ya APR WVC na Ruhango nizo zabanje mu kibuga , maze muburyo budatinze ikipe ya APR WVC itsinda amaseti 3-0 , ( 25-16, 25-11 na 25-15 ), ikipe ya Ruhango isanzwe ikinisha abakinnyi bakiri bato, ndetse biga mu mashuri yisumbuye , ntabwo yabashije kwikura imbere yaba bakobwa ba APR WVC , biganjemo abasanzwe bakinira ikipe y'igihugu.


Ikipe ya APR WVC yatangiye itsinda Ruhango 

Amakipe ya Police WVC na RRA niyo yahise akurikira , ikipe ya Police niyo yatangiye neza ndetse itsinda iseti ya mbere , ku manota 25-21 ya RRA, ikipe ya RRA yahise isubiza bwangu itwara iseti ya 2 ku manota 25-19 ya Police , mu gihe benshi bacyekaga ko Police igiye kongera kwigaranzura RRA , ntabwo ariko byagenze kuko iseti ya 3 nayo yatwawe niyi kipe y'ikigo cy'imisoro n'amahoro , mu manota 25-13 , lkipe ya Police yahise ihindura umukino ku iseti ya 4 , iyobora umukino kugeza iyitwaye ku manota 25-22, ndetse yegukana iseti ya 5 ku manota 15-12.

Umutoza Elie Mutabazi utoza RRA , avuga ko yishimiye umusaruro abakobwa be batanze ,ko kuba babasha guhanga na Police ubwabyo bidasanzwe, akomeza avuga ko abakinnyi be bagize igihunga kuko abenshi ari bashya , ndetse avuga ko kuba ikipe ye itaramenyerana ,nabyo ari imbogamizi , aya makipe yombi agomba gusubira mu kibuga ku munsi wejo kugirango bishakemo itsinda imikino 2 , ijye ku mukino wa nyuma .


Umukino wa Police WVC na RRA ntabwo wari woroshye 


Ibyishomo byari byose kuri Police WVC

Related Post