Ministeri ya Sports yasabye imbabazi abanyarwanda nyuma yo kujya gutaha stade bamwe bakarara mu bitaro

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-06-16 19:50:32 Imikino

Ministeri ya Sports yashimiye abanyarwanda, bitabiriye igikorwa cyo kuganura stade Amahoro , isaba imbabazi kubitaragenze neza ndetse inatangaza ko abagize ibibazo bafashijwe n'abagiye kwa muganga batashye uretse umwe utarataha.

Ku cyumweru taliki ya 16 Kamena nibwo Ministeri ya Sports , yanditse itangazo ishimira abanyarwanda, bitabiriye igikorwa cyiswe "ihuriro ni mu Amahoro", cyari kigamije gusogongeza abanyarwanda,ubwiza bwa Stade Amahoro nshya nyuma yo kuvugururwa , muri iryo tangazo ministeri ya Sports yagize iti" Ministeri ya Sports irabashimira uburyo mwitabiriye ku munsi wejo igikorwa cyiswe ihuriro ni mu Amahoro , cyabereyemo umukino wahuje APR FC na Rayon Sports, byari byiza cyane ku babona mwese muri Stade yanyu".

Itangazo rikomeza rigira riti "tunashimiye abashinzwe umutekano , ndetse n'inzego z'ubutabazi, bafashije abaje kuri Stade bose ,abagize ibibazo bose barafashijwe , n'abakeya bagiye kwa muganga baratashye , umwe niwe abaganga bakiri kwitaho , Ministeri ya Sports yanasabye imbabazi ku bitaragenze neza , iti " tuboneyeho kandi kubiseguraho kubitaragenze neza, mu buryo bwo kwinjira muri stade Amahoro,turabizeza ko twafashe ingamba zo gukosora ibitaragnze neza'.

Bamwe baje kureba umupira bataha bakomeretse kubera umuvundo

Ministeri ya Sports isabye imbabazi ,mu gihe abanyarwanda benshi bari bategereje icyo iza kuvuga ku byabaye ku munsi wejo, ubwo abantu benshi bakomerekeraga mu kwinjira muri Stade , benshi bahamya ko imitegurire yiki gikorwa yari mibi cyane , haba mu kuba abashinzwe umuteka bari bacye cyane bijyanye nabantu bari bahari , gufungura imiryango ya Stade batinze , abashinzwe kureba amatike bari bacye cyane , n'ibindi byatumye akavuyo kaba kenshi ,ndetse bamwe babikomerekeramo , abandi bahatakariza ibyabo.

Si ubwa mbere umukino wa APR FC na Rayon Sports ugaragayeho umuvundo ukabije , ndetse benshi bakahakomerekera , gusa benshi bari bizeye ko kuri iyi nshuro bitewe nuko stade Amahoro,yubatse mu buryo bugezweho bitaza kuba , gusa ntacyo byatanze kuko abantu babaye benshi cyane ,baba bafite amatike n'abatari bayafite bituma umuvundo uba mwinshi ndetse biteza impanuka , hari amashusho n'amafoto byagatagaye , abantu burira inzitiro za stade Amahoro, abashinzwe umutekano bari bacye bananiwe kubakumira , benshi bakifuza ko ibintu nkibi bitakongera kubaho kuko bishobora no guteza urupfu kuri stade .

Ministeri ya Sports yishimiye abanyarwanda ariko inasaba imbabazi

Bamwe baje bambaye inkweto bataha bambaye ibirenge 

Rayon Sports yishimiye umukuru w'igihugu kubera ubwiza bwa stade Amahoro 



Ababyeyi ntabwo batinye kurira uruzitiro rwa stade ariko bakageramo imbere 

Related Post