Rwamagana: Mudugudu arashinjwa gukubita umwana akamugira intere bapfa amakara

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-02 14:32:35 Amakuru

Umubyeyi witwa Nyirabahire Claudine w'imyaka 45 y'amavuko utuye mu Mudugudu wa Cyarutabana, Akagari ka Nyamirama, mu Murenge wa Fumbwe, mu Karere ka Rwamagana, Aratabariza umwana we bivugwa ko yakubiswe n'abayobozi bo mu nzego zibanze.

Uyu mubyeyi Nyirabahire, aganira na BTN, yavuze ko ku wa Kane tariki 24 Kanama 2024, aribwo uwo mwana w'umuhungu yakubiswe, na Gitaka Joseph, umuyobozi w'Umudugudu wa Kibaza, mu Kagari ka Nyakagunga wari kumwe n'ushinzwe umutekano mu Mudugudu witwa Juvenal biturutse ku makara yatwikiwe mu ishyamba.

Uyu mubyeyi ashimangira ko umwana we yabereye abandi bana igitambo kuko icyo gihe bijya kuba, hari abana bari bari kwarura amakara mu ishyamba hafi y'aho umwana yari yoherejwe na nyina Nyirabahire kuhakura imyumbati yo guteka noneho ngo umwana yabona abana baruraga amakara birutse kubera kwikanga abayobozi kuko bakundaga kuhanyura cyane, bituma areka gukura imyumbati ahubwo ajya kuyorera amakara muri wa mufuka kugeza ubwo abo bayobozi bahamusanze.

Yagize ati" Umwana nari namwohereje gukura imyumbati yo guteka noneho ahageze abona abandi bana birutse bari bari kuyorera mu mifuka amakara yari yaratwitse kubera kwikanga abayobozi. Ubwo Mudugudu Giteka na mutekano bahageze aba ariwe bafata kuko abandi bari bamaze kwiruka, Giteka aramuhubanuza amukurubana hasi amukubita inkoni kugeza ubwo amuvubaguye akaboko n'ahandi".

Akomeza ati" Abaturage baradutabaje, tubajije umwana atubwira uko byagenze , ari mudugudu wamukubise ari kumwe na mutekano".

Uyu mubyeyi yakomeje abwira umunyamakuru wa BTN TV ko nyuma yuko umwana we akubiswe yahise amujyana kuri RIB, Station ikorera i Nyagasambu, umukozi wayo amusaba kubanza kujya kumuvuza, nawe ahita ajya kumuvuriza ku Bitaro bya Rwamagana bitewe nuko umwana yari yakubiswe cyane ndetse ngo yanavunitse ahantu hatandukanye harimo ku kaboko.

Icyifuzo cy'uyu muturage ni uko uwahohoteye umwana we w'umuhungu uri mukigero cyimyaka 15 yakurikiranywa ndetse akanishyura amafaranga yose yatakaje ubwo yabaga amujyanye kwa muganga.

Ubwo umunyamakuru wa BTN ubwo yatunganyaga iyi nkuru, ku murongo wa telefoni, yabajije Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab niba iki kibazo umuturage afite, ubuyobozi bukizi maze avuga ko ntacyo bazi cyakora ku bufatanye n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB ubuyobozi bugiye kugikurikirana ndetse hagakorwa iperereza kuri cyo.

Ati" Icyo kibazo ntacyo twari tuzi ariko ku bufatanye na RIB mu Karere ka Rwamagana, tugiye kugikurikirana binyuze mu iperereza".

Andi makuru mashya azamenyekana kuri iki kibazo cyangwa nihagira icyo gikorwa BTN izabigarukaho mu nkuru ziri imbere.

Ni inkuru ya Gatera Alphonse(BTN TV) yanditswe na Elias Dushimimana

Related Post