Kabuga Félicien yatakambye arifuza ko urubanza rwe ruhagarikwa agafungurwa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-06-18 11:42:46 Amakuru

Kabuga Félicien uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yahawe uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cy’Urwego rwasigaranye imirimo y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT), ruheruka kwemeza ko hashyirwaho uburyo bwihariye bwo kumuburanisha.

Ni uburenganzira kandi bwahawe Ubushinjacyaha, bwo buvuga ko kwemeza ko Kabuga atagifite ubushobozi bwo kuburana bibangamiye itangwa ry’ubutabera.

Ku wa 6 Kamena nibwo IRMCT yatangaje ko hashingiwe kuri raporo z’abaganga, Kabuga atagifite ubushobozi bwatuma aburana ibyaha aregwa, ndetse ko nta cyizere ko ubwo bushobozi azabugira mu gihe kiri imbere kuko afite uburwayi bwo kwibagirwa.

Icyo gihe urukiko rwemeje ko igishoboka ni ugushyiraho uburyo bwihariye bwo kumuburanisha busa n’urubanza rusanzwe, nubwo butageza ku kumuhamya ibyaha no kumukatira.

Ni mwanzuro wemejwe n’abacamanza Iain Bonomy wari ukuriye iburanisha, Margaret M. deGuzman na Ivo Nelson de Caires Batista Rosa, ariko umucamanza Mustapha El Baaj ntiyemeranya na bagenzi be.

Byatumye ku wa 13 Kamena, Ubushinjacyaha busaba Urwego uburenganzira bwo kujuririra icyo cyemezo, bugaragaza ko kuba kitarahurijweho n’abacamanza bose bigaragaza impamvu gikwiye kujuririrwa.

Icyemezo cy’urukiko cyo ku wa Gatanu tariki 16 Kamena, kigaragaza ko abunganira Kabuga nabo ku wa 13 Kamena basabye kujurira, bavuga ko icyemezo gihamya ko atagishoboye kuburana ndetse ko ubwo bushobozi nta cyizere ko azabugira mu gihe kiri imbere, "gikwiye gutuma habaho ikindi cyemezo cyo gusubika cyangwa guhagarika urubanza burundu ndetse akarekurwa".

Bagaragaza ko batanyuzwe n’icyemezo cyo gushyiraho uburyo bujyanye n’uburwayi bwa Kabuga, bwo gukomeza urubanza rwe.

Bavuze ko "nta ngingo z’amategeko zisunzwe mu gutegeka ko habaho ubundi buryo bwo kuburanisha Kabuga bwategetswe n’urwego, kandi gukomeza urubanza muri ubwo buryo byaba bibangamiye uburenganzira bw’ibanze bwa Kabuga."

Icyemezo cy’Urwego kigaragaza ko rwatanze uburenganzira ku bujurire bw’Ubushinjacyaha ndetse n’ubwa Kabuga, ku bushobozi afite bwo kuburana ndetse n’ingaruka zabikurikira.

Kabuga ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yafatiwe mu Bufaransa ku itariki ya 16 Gicurasi 2020, ajya gufungirwa i La Haye mu Buholandi. Yatangiye kuburanishwa muri Nzeri 2022.

Icyakora, urubanza rwe rwakomeje kugenda biguru ntege kubera izabukuru, cyane ko inyandiko zigaragaza ko afite imyaka 88.

Ni mu gihe Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, uheruka gutangira urubanza mbonezamubano mu Rwanda, usaba ko imitungo ye ifatirwa ndetse urukiko rwazamara kubisuzuma, akazacibwa indishyi ya miliyari ibihumbi 50 Frw.

Related Post