Nyanza: Umusore w'imyaka 22 arakekwaho kwica se amuhotoye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-05 08:25:32 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gashyantare 2025, Nibwo mu Mudugudu wa Kanyundo, Akagari ka Nyamure, mu Murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza, hagaragaye umurambo w'umusaza bikekwa ko yishwe n'umuhungu we w'imyaka 22.

Bamwe mu baturage batuye mu gace nyakwigendera witwa Sindambiwe Elias yabagamo, batangarije BTN TV ko uyu musaza ashobora kuba yishwe ahotowe n'umuhungu we afatanyije na nyina bitewe nuko apfuye nyuma y'inanizwa ry'umuhungu we wakundaga kujya amusaba amafaranga yo kugura ibintu bitandukanye birimo na moto.

Aba baturage kandi bakomeje bavuga ko mu minsi yatambutse umuhungu w'uyu musaza uzwi nka Ishimwe yajyaga yakana ingufu papa we amafaranga yo kugura moto nyuma yo kubona ibyangombwa bimwerera kuyyitwara noneho undi akamusubiza ko ntayo afite bigahita biteza umwiryane mu muryango.

Bati" Ntawundi wishe Sindambiwe uretse umuhungu we Ishimwe afatanyije na nyina umubyara kuko ibi turabivuga dushingiye ku inkeke yahozwagaho nabo ubwo babaga bamusaba amafaranga yo kugura ibyo umwana ashaka birimo na moto. Muzehe yarabyihanganiye agurisha isambu ye kugirango amugurire iyo moto noneho ikibabaje nuko umuhungu we yahise ajya kuba ahandi bigeze igihe nyina aramuhamagara amwimvisha ko agomba kuza kwaka se andi mafaranga".

Umukobwa wa nyakwigendera aganira na BTN TV, yavuze ko yashenguwe cyane n'urupfu rwa se umubyara gusa ariko akemeza ko ntawundi yakekwa wamwishe uretse musaza we na nyina umubyara.

Agira ati" Nubu sindakira neza urupfu rwa papa nkeka yaba yishwe na musaza wanjye afatanyije na mama mu ijoro ryakeye ryo ku wa Mbere. Ndamutse mvuze ko ari abandi bamwishe naba mbeshye uretse bo bitewe nuko bakundaga kumubuza amahwemo, twasanze afite ibikomere ndetse yanaviriranye amaraso mu kanwa no mu mazuru".

Icyifuzo cy'aba baturage biganjemo abo mu muryango wa nyakwigendera, basaba ubuyobozi gukora iperereza hakamenyekana ikihishe inyuma y'urupfu rwe ndetse hagira abamenyekana bakazwanwa imbere yabo akavuga icyatumye abikora.

Amakuru avuga ko muri icyo gitondo inzego z’ubuyobozi zahise zihagera zifasha mu kujyana umurambo wa nyakwigendera kwa muganga ngo ukorerwe isusuzama, mu gihe iz’ubugenzacyaha zo zamaze guta muri yombi uwo mugore wa nyakigendera n’umuhungu we bakurikirwanyweho kwica umuntu.


Ubwo umunyamakuru wa BTN yatunganya inkuru, yagerageje kuvugisha inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza ntibyamukundira mu gihe abakekwaho bacumbikwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muyira mu Karere ka Nyanza.

Mahoro Samson/BTN TV mu Karere ka Nyanza

Related Post