Arsenal yegukanye Igikombe cya ‘Community Shield’ Perezida KAGAME ayigenera ubutumwa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-07 07:34:23 Imikino

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias?

Mu ijoro ryo kuri Iki Cyumweru tariki ya 06 Kanama 2023, Nibwo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Arsenal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Community Shield, itsinze Manchester City kuri penaliti 4-1.

Nyuma yuko Arsenal yegukanye igikombe, Perezida Kagame, abinyujije kuri Twitter yahise agaragariza abakunzi b’iyi kipe ko anejejwe n’intsinzi.

Ati “Mwakoze cyane Arsenal. Birerekana ibyo kwitega mu bihe biri imbere. Ni iby’igikundiro."


Igikombe cya Community Shield gihatanirwa n’ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye FA Cup mu mwaka w’imikino uba wabanjirije uwo mukino, gusa nk’uko amategeko abiteganya iyo hari iyabitwaye byombi, iyabaye iya kabiri muri Shamipiyona niyo iwukina.

Manchester City yatwaye ibikombe byombi na Arsenal yayikurikiye mu mwaka ushize w’imikino, nizo zahuriye kuri Wembley Stadium ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Kanama 2023.

Arsenal niyo yawufunguye ndetse inatangirana amashagaga yo gushaka kuwinjiramo mbere, byaje no kuyihira kuko ari nayo yabonye amahirwe ya mbere ariko Manuel Akanji ahagarara neza mu bwugarizi.

Mu minota 10 ya mbere y’umukino, Manchester City nayo yahise yinjira mu mukino, ariko itangira gukoresha amakosa menshi abakinnyi ba Arsenal babonye amakarita y’imihondo hakiri kare.

Mu babonye amakarita mu ntangiriro z’umukino harimo Thomas Partey wayihawe hakiri kare kubera guserebeka mugenzi we nabi, Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta ayihabwa kubera kubwira nabi umusifuzi Stuart Attwell ndetse na Kai Havertz wasunikanye.

Julián Álvarez niwe wahawe ikarita wenyine mu gice cya mbere ku ruhande rwa Manchester City. Kubera amakarita menshi byatumye amakipe yombi akina yitwararika, umukino ukinirwa mu kibuga hagati.

Nubwo warimo gukinwa muri ubwo buryo ntibyabujije ubusatirizi gukora akazi bushinzwe, bushaka amahirwe imbere y’izamu yashoboraga kuvamo ibitego.

Uburyo bukomeye cyane muri uyu mukino bwabonetse ku munota wa 25 buhushijwe na Kai Havertz waherejwe umupira mwiza na Bukayo Saka ananirwa gushyira mu rucundura.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri Manchester City yagitangiranye imbaraga ishaka igitego ndetse iza no kubona amahirwe akomeye ku munota wa 52, aho John Stones yateye umupira ku mutwe wari uturutse muri koruneri, umunyezamu Aaron Ramsdale awukuramo.

Hashize iminota itatu gusa Akanji yazamukanye umupira awusubiza mu rubuga rw’amahina, Ben White ahita akiza izamu. Ibi byakanguye Arsenal itangira gukura umupira inyuma igana hagati mu kibuga.

Ku munota wa 58 Manchester City yashyize amaraso mashya mu kibuga, ikuramo Jack Grealish, imusimbuza Phil Foden ndetse ku wa 64 ikuramo Mateo Kova?i? na Erling Haaland ishyiramo Cole Palmer na Kevin De Bruyne.

Cole Palmer wari winjiye mu kibuga asimbura yahise abona uburyo ku munota wa 71 ariko ateye ishoti rikomeye mu izamu rikurwamo na Jurrien Timber wari uhagaze neza mu bwugarizi.

Arsenal yakomeje kotswa igitutu kugeza aho Palmer yongeye kubona amahirwe arekura ishoti rikomeye cyane mu izamu, ku munota wa 77 abona igitego cya Manchester City.

Nyuma yo gustindwa igitego Arteta yakoze impinduka ashyiramo Emile Smith Rowe na Kai Havertz ashyiramo Fábio Vieira na Gabriel Jesus ariko akomeza gusatirwa cyane.

Arsenal yahanahanye neza mu kibuga ikazitirwa n’ubwugarizi bumeze neza bwa Manchester City, itegereza iminota y’inyongera kugira ngo ibone igitego cyagiyemo ku munota wa 90+11 gitsinzwe na Leandro Trossard wateye mu izamu, Manuel Akanji akawukoraho bituma werekeza mu izamu.

Amakipe yombi yahise ajya mu karuhuko ko gutegura abakinnyi bayahagararira muri penaliti. Kevin De Bruyne na Rodri bazihushije bituma Arsenal yegukana iki gikombe. Mu nshuro 24 yagikinnye ku mukino wa nyuma yacyegukanyemo 17 harimo no mu 2020 ubwo yagiherukaga.

Perezida Kagame ni umufana wa Arsenal kuva mu 1996, aho avuga ko ayikundira umukino mwiza ikina yatsinda cyangwa igatsindwa.



Related Post