Mu joro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 09 Kanama, 2023, Nibwo mu mudugudu wa Kabare, mu kagari ka Nyamugari ho mu murenge wa Shangi, no mu isanteri ya Gishugi ho mu murenge wa Nyabitekeri akarere ka Nyamasheke umugabo n’umugore bamennye ijoro biba ihene ebyiri n’imashini z’ubudozi.
Amakuru bavuga ko abakekwaho ubujura barimo umugabo uzwi ku izina rya Gad, n’umugore witwa Francine.
Ubujura bwabaye saa saba z’ijoro (01h00 a.m) biba ihene ebyiri n’imashini zidoda eshanu.
Baje gufatwa saa cyenda zo mu rukerera. Umuturage ati “Iri joro mu mudugudu wa Kabare bahibye ihene ebyiri, baromoka bajya mu Gishugi batwaramo imashini zidoda eshanu. Uwafashwe bamuhimba Gad, abandi birukanse we arafatwa. Umugore usanzwe uzwiho ubujura bari kumwe witwa Francina yajyanye izo hene”.
Aba baturage bakomeza bavuga ko ubujura bw’amatungo mu murenge wa Shangi bumeze nabi.
Undi muturage ati “Ubujura muri Shangi bumeze nabi hari aho baherutse kwiba inka babatesheranyije barayica, muri aka kagari mu kwezi hibwa nk’ingo icumi, ibyibwa cyane ni amatungo”.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko ayo makuru ari yo, n’ababikoze bafashwe, bwizeza abaturage ko bugiye gukurikirana ikorwa ry’amarondo mu mirenge.
Mukamasabo Apolonie umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke ati “Mu gukurikirana mu Kagari ka Mariba, mu masaha ya saa 2h00 a.m abajura baje gucukura inzu badoderamo, mu mudugudu wa Kabukunzi muri centre ya Gishugi batangira gutwara imashini n’amapasi 2, irondo rihita ribafatira mu cyuho barabafata umwe ni we wabacitse.”
Abakekwaho ubujura ni abo mu Murenge wa Shangi, Akagari ka Nyamugali bajyanwe kuri RIB.