Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023, Nibwo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo habaye imirwano yashyamiranyije inyeshyamba zo mu mutwe wa CMC, FDLR, Nyatura n’indin a M23.
Iyi mirwano yabereye muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’amajyaruguru, Bivugwa ko yari ikaze cyane kuko yari yshyizwemo imbaraga ugereranyije nuko byari biosanzwe.
Imitwe ya FDLR, Nyatura n’indi mitwe yose yitwara gisirikare ibarizwa mu kiswe Wazalendo amakuru aturuka muri kiriya gihugu avuyga ko ishyigikiwe na Leta mu rwego rwo kwikiza umwanzi( M23)..
Ku Cyumweru, mu duce two ku Muhanda wa Rumeneti-Kilolirwe, muri Gurupoma ya Bashali Kahembe humvikanaga imbunda ziremereye ariko zatumye abantu bongera Guhunga bagana Sake no mu tundi duce tutarimo imirwano turi muri teritware ya Rutshuru na Masisi nkuko Rwandatribune ibitangaza.
Iyi mirwano ibaye mu gihe abaturage b’iburasirazuba baherukaga gukora imyigaragambyo isaba leta ya Congo na M23 kubaha agahenge bakabanza guhunga.