Amerika yafatiye ibihano bikakaye abarimo Coloneli Salomon Tokolonga wo mu Ngabo za DRC

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-27 05:59:10 Amakuru

Ku wa Gatanu tariki ya 25 Kanama 2023, Nibwo Ishami rya Ministeri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rishinzwe kugenzura Imitungo y’Abanyamahanga (OFAC) ryafatiye ibihano abantu batandatu barimo Coloneli Salomon Tokolonga.

Ibi bihano babifatiwe kubera uruhare bagize mu guhonyora uburenganzira bwikiremwamuntu no gukaza umurego mu ntambara zo mu Burasirazuba bwa Republika Iharanira Demokrasi ya Congo (RDC).

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje amazina y’ingabo za DRC n’abarwanyi wa FDLR bafatiwe ibihano

Ibihano byafashwe biragaragaza ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yiyemeje guteza imbere ugushakira umuti ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, gushyigikira ukuryoza kw’abatubahiriza uburenganzira bwa muntu, harimo no gufata abagore ku ngufu.

Brian Nelson, umuyobozi wungirije Minisitiri w’Imari w’Amerika akaba ashinzwe iperereza ku mafaranga n’iterabwoba, yagize ati “Leta Zunze Ubumwe yiyemeje guteza imbere ugushaka umuti w’ubukana bw’imvururu zo mu Burasirazuba bwa Congo binyuze mu mahoro”.

Akomeza agira ati “Ministeri y’Imari ntizazuyaza mu kuryoza abahutaza uburenganzira bwa muntu batuma imibereho mibi y’abaturage bari mu kangaratete irushaho kumera nabi”.

Imvururu mu Burasirazuba bwa Kongo zakajije umurego mu kwezi kwa 11 mu 2021, ubwo ingabo za Leta ndetse n’indi mitwe nka FDLR yafatiwe ibihano, zitangira kwica abaturage zitwaje ko zirimo kurwanya umutwe wa M23.

Imyirondoro y’Abafatiwe ibihano

Mu mutwe wa FDLR harimo Apollinaire Kakizimana w’Umunyarwanda, akaba umukuru ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.

Brigadier General Sebastian Uwimbabazi, Umuyobozi Mukuru wa FDLR ushinzwe Iperereza.

Ruvugayimikore Protogene uyobora umutwe ushingiye kuri FDLR witwa Maccabe, wahoze witwa CRAP, Umutwe wa gikomando ushinzwe gucengera no gucukumbura mu birindiro by’umwanzi.

Bimwe mu byo ashinjwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi harimo kuba ategura, akayobora, ndetse agashyira mu bikorwa imigambi ihohotera birengeje kamere muri Congo no kuba ari nyirabayazana mu gutera intambara y’urudaca n’umutekano muke muri icyo gihugu.

Ku ruhande rw’ingabo za Kongo, uwafatiwe ibihano ni Colonel Salomon Tokolonga , umuyobozi w’umutwe w’ingabo za Congo wa Rejima nomero 3411.

Mu kwezi kwa 5 muri 2022, Tokolonga yayoboye inama maze muri iyo nama amatsinda menshi ya gisirikare yiyemeza gushyira hamwe mu kurwanya M23.

Umutwe w’ingabo za Rejima ya Tokolonga wahaye amasasu abarwanyi ba FDLR mu mirwano yayo na M23.

Umutungo w’abo bantu bose n’inyungu ziwuturukaho biri ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika birafatiriwe kandi bigomba kumenyeshwa OFAC, Ishami rya Ministeri y’imari y’Amerika rishinzwe kugenzura imitungo y’Abanyamahanga.

Ikindi kandi, inzego zishinzwe imari n’abandi bantu baramutse bakoranye n’aba bantu bavuzwe, nabo bashobora gufatirwa ibihano.

Ishami rya Ministeri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rishinzwe kugenzura Imitungo y’Abanyamahanga (OFAC) ryafatiye ibihano abantu batandatu 

Uburemere bw’ibi bihano n’ubusugire bwabyo bikomoka ku bushobozi bwa OFAC bwo kuba yakwongeraho abandi bantu kuri uru rutonde cyangwa igakuraho abayishyizweho binyuze mu mategeko.

Related Post