Kenya: Nyuma y’imyaka 50 yarahunze urugo rwe yagarutse atungurwa n’ibyahabereye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-19 06:56:20 Amakuru

Yanditswe na Dushimimana Elias

Ubwo ku wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2023, umugabo witwa Joseph Odongo yagarukaga mu rugo rwe nyuma y’imyaka 50 yatunguwe no gusanga hari ibitakiri mu rugo rwe byigabanyijwe n’abandi.

Uyu mugabo ufite imyaka 81, yahunze urugo rwe ruherereye mu mudugudu wa Riwa mu Ntara ya Homa Bay afite imyaka 30 mu 1972.

Kugaruka kwebyateje amakimbirane ashingiye ku mitungo kuko yasanze  ibyo yaratunze birimo ubutaka byarigabanyijwe n’abaturage barimo abo mu muryango we kuko bari bazi ko atakiri ku Isi y’abazima.

Amakuru avuga ko igihe atari ahari, yakoraga akazi ko gukora amasuku ku nzu y’umunyamahanga utuye mu mujyi wa Mombasa mu gihugu cya Kenya.

Odongo abazwa aho yabaga yagize ati: “Numvaga merewe neza ndi i Mombasa kuruta kuba mu rugo iwanjye muri Homa Bay.

Ubwo yari agarutse, nta muntu uri munsi y’imyaka 60 washoboraga kumumenya, ndetse n’umuyobozi waho yagombaga gusaba ubufasha ku basaza kugira ngo amenye neza aho ubutaka bwa sekuruza buri.

Odongo yavuye mu rugo rwe nyuma yuko hari hatangiye gututumba amakimbirane hagati ye n’umwe mu bavandimwe be wapfuye.

Yavuze ko bamwe mu bagize umuryango we bapfuye bazize ayo makimbirane, aho umuvandimwe we ari we wari nyirabayazana w’izo mpfu. Kugira ngo yirinde kuhasiga ubuzima, Odongo yahisemo guhunga.

Intego ye kwari ukujya ahantu kure cyane mu gihugu, bigatuma umuryango we bigorana kumukurikirana.

Nyuma yo gushyingura ababyeyi be no gutandukana n’umugore we, Odongo yagumye mu rugo amezi make mbere yo gutoroka.

Yamenyesheje bake mu bagize umuryango we ko agiye ku mucanga wa Sikri, uherereye mu birometero bike uvuye iwe mu gace ka Mbita.

Bamwe mu bagize umuryango we bizeraga ko azagaruka mu rugo nyuma y’iminsi mike, ariko ibyumweru n’amezi byashize nta kanunu ke.

Itumanaho ryari ingorabahizi muri kiriya gihe, kuko nta terefone zigendanwa zari zihari. Uburyo bwibanze bw’itumanaho bwariho kwari ugutuma umuntu. Amaherezo, umuryango wanzuye ko ashobora kuba yarapfuye.

Related Post