Ubwato bw’intambara bwa Amerika bwoherejwe muri Israel

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-15 14:12:01 Amakuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yategetse ko ubwato bwa kabiri bw’intambara bugomba koherezwa mu mu Burasirazuba bw’inyanja ya Méditerranée kwitegura gutabara Israel mu gihe yaba ikomeje kugabwaho ibitero.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lloyd Austin wavuze ko Ubu bwato bunini bufite ubushobozi bwo kugwaho indege, buzwi nka Dwight D. Eisenhower n’intwara byiyezwe ko buzasanga ubundi bwagiye mbere buzwi nka USS Gerald R. Ford.

Inshingano zahawe ubu bwato ni ugukumira igitero cyose Israel yagabwaho n’ibihugu byishyigikiye Hamas nka Iran na Liban, nyuma y’icyumweru hatangiye intambara yeruye hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas.

Kuri uyu wa Gatandatu Austin yavuganye kuri telefone na mugenzi we wa Israel, Yoav Gallant amwizeza ubufasha bwa Amerika muri iyi ntambara, gusa asaba ko Israel yubahiriza amategeko y’intambara yibanda ku kurinda abasivile.

Related Post