RRA yakusanyije imisoro ingana na miliyali 1907.1 Frw mu mwaka wa 2021-2022

Wpfreeware 2023-04-30 13:58:53 UBUKUNGU
Ikigo cyigihugu cyimisoro namahoro kiratangaza ko mu mwaka wisoresha wa 2021-2022 waraye usoje, icyo kigo cyashoboye gukusanya Miliyali 1907.1 Frw. Ubuyobozi bwiki kigo bugaragaza ko bwiteguye kuzuza inshingano bahabwa zo gukusanya hejuru ya 45.8 byingengo yimari nshya. Mu mwaka waraye urangiye wisoresha, RRA yari yarasabwe gukusanya amafaranga agera kuri miliyali 1831.3 ariko kugeza uwo mwaka urangira yakusanyije miliyali zigera ku 1907.1 Frw, bivuze ko yarengejeho amafaranga agera kuri miliyali 75.8. Ibi Dr. Innocente Murasi, komiseri wishami rishinzwe ingamba no gusesengura ibyahungabanya imikorere ya RRA abihuza nimikoranire myiza ya RRA nabafatanyabikorwa batandukanye ahanini biganjemo abasora. Minisiteri yimari nigenamigambi igaragaza ko ingengo yimari nshya igomba gukoreshwa guhera muri uku kwa karindwi, ingana na miliyali 4658 zamafaranga yu Rwanda. Muri yo, RRA isabwa kuzagira uruhare rwa miliyali 2133.1 bingana na 45.8 byiyo ngengo yimari yose. Dr. Innocente agaragaza ikizakorwa ngo iyo ntego bayigereho. Impuguke mu byimisoro mu kigo mpuzamahanga cya KPMG kigira inama ibigo na za leta ku bijyanye nimari, Musimguzi Angelo avuga ko hari ibyo RRA igomba kwitaho kugirango iyo ntego igerweho harimo n’ikoranabuhanga. Iyo urebye ibijyanye no kwigira kwa leta mu ngengo yimari nshya bigaragara ko byagabanutse bikava kuri 84 by’ngengo yimari kugera kuri 80 gusa. Gusa Musinguzi Angelo agasanga izamuka ryimisoro ikusanywa ugereranije na buri u=mwaka ubanziriza bitanga ikizere ko iyi ntego izagerwaho mu myaka ya vuba. Iyo ugereranije namafaranga yakusanyijwe muri 2020-2021 ariyo miliyali 1643.3, usanga mu mwaka ushize wisoresha aho RRA yakusanyije miliyali 1907.1 zamafaranga yu Rwanda yararengejeho 15.3.

IZINDI NKURU