Hon. Nyirasafi Esperance niwe wabaye Perezida wa Sena y'u Rwanda wagateganyo

Wpfreeware 2024-05-07 00:02:58 AMAKURU
Nyuma yuko Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena yeguye, Hon. Nyirasafari Esperance wari Visi Perezida niwe wahise afata umwanya wa Perezida byagateganyo nk'uko biteganywa n'itegeko. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Ukuboza 2022 nibwo Dr Iyamuremye Augustin yanditse ibaruwa y'ubwegure bwe ku mwanya wa Peresida a Sena ndetse no kuba umusenateri ku mpamvu z'uburwayi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza 2022 nibwo Inteko Rusange ya Sena yagejejweho uko kwegura, yemeza bidasubirwaho ko Perezida wa Sena avuye burundu mu mirimo ye. Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, niwe wayoboye iyi Nteko Rusange, atangira yibutsa ibyo Itegeko rigenga imikorere ya Sena riteganya ko iyo Perezida wa Sena yeguye ku mirimo ye Itegeko rigena Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n�amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ni we ugomba kuba ayoboye imirimo ya Sena mu gihe hategerejwe ko hatorwa undi Perezida wa Sena mushya. Ingingo ya 20 y'Itegeko rigrnga Sena y'u Rwanda riteganya ko mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye ku munsi Sena yemeje ko Biro yose, babiri cyangwa umwe mu bagize Biro bavuye burundu mu mirimo yabo, inama igamije gusimbura abagize Biro, babiri cyangwa umwe mu bagize Biro ya Sena itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika ari nawe uyobora iryo tora. Utorewe gusimbura uwavuye muri Biro arangiza manda y'uwo asimbuye.

IZINDI NKURU