Tennis: Rwanda Open itegerejwemo abasaga 150

Wpfreeware 2024-05-06 12:18:55 IMIKINO
Mu gihe habura iminsi ine gusa ngo hatangire irushanwa rya Tennis ryiswe 'Rwanda Open', abakinnyi bagera ku 150 barategerejwe muri iri rushanwa. Iyi mikino izakinwa guhera tariki 12-18 Ukuboza, ku bibuga byo muri IPRC-Kigali kuko ari byo biri ku rwego mpuzamahanga. Ni imikino izakinwa mu byiciro bitatu, Tennis y'ababigize umwuga, abakina bishimisha (amateurs) na Tennis y'abafite ubumuga (Wheelchair Tennis). Kwiyandikisha byasojwe ku wa Gatatu tariki 7 Ukuboza. Kwiyandikisha ku bakina nk'ababigize umwuga yari amadolari 20, mu gihe abatarabigize umwuga kwiyandikisha ari ibihumbi 10 Frw. Ni irushanwa aho umukinnyi wa mbere mu bagabo no mu bagore muri Tennis y'ababigize umwuga azahembwa 2500$ kuri buri umwe, mu gihe ibihembo byose bingana n'ibihumbi 30$. Rwanda Open 2022 yatewe inkunga na Minisiteri ya Siporo [Minisports]. Ubwo iri rushanwa riheruka gukinwa mu 2019, mu bagabo Isma Changawa (Kenya) ni we waryegukanye atsinze Kevin Cheriyot amaseti 2-0 (6-1 6-2), mu gihe mu bagore ryatwawe na Ingabire Meghan atsinze Tuyisenge Olive amaseti 2-0 (6-1, 6-1).

IZINDI NKURU