CRICKET: U Rwanda na Kenya byateye intambwe yerekeza Namibia

Wpfreeware 2024-04-20 00:04:15 IMIKINO
Mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Isi mu mukino wa Cricket, ikipe y'Igihugu y'u Rwanda n'iya Kenya, zabonye itike yo guhagararira Zone A muri uru rugendo rugikomeje. Ni nyuma y'iminsi umunani mu Rwanda hakinirwa imikino yo gushaka ikipe zizahagararira Zone A �ICC Men�s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers Groupe A� mu mikino yo gushaka itike y�Igikombe cy�Isi kizabera muri West Indies mu mwaka utaha. Iri rushanwa ryabereye ku bibuga bibiri birimo icyo muri IPRC-Kigali n'icya mpuzamahanga giherereye i Gahanga, ryasojwe ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022. Ibihugu umunani birimo Malawi, Mali, Botswana, Seychelles, Lesotho, Sainte Helena, Kenya n�u Rwanda ni byo byari byitabiriye iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda. Ubwo iri rushanwa ryasozwaga kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda rwarisoje ruhura n�ikipe y�Igihugu ya Lesotho, gusa uyu mukino ntabwo wigeze urangira. Nyuma y�uko u Rwanda rwari rumaze gukina Overs 20 no kuzitsindamo amanota 192, hahise hagwa imvura nyinshi yanatumye uyu mukino uhagarara Lesotho itabatinze [idakubise udupira], bityo amakipe yombi agabana inota rimwe rimwe. Uku kugabana inota, byatumye u Rwanda rusoreza ku mwanya wa Kabiri n�amanota 11 runakatisha itike yo kuzerekeza muri Namibia mu rindi jonjora rizakinwa mu mwaka utaha. Muri uyu mukino, u Rwanda ni rwo rwatsinze Toss ibizwi nko guhitamo gutangira batera udupira, ibizwi nka Bowling cyangwa gutangira bakubita udupira ibizwi nka Batting�, maze ruhitamo gutangira ruba-ttinga ari na ko rushaka uko rushyiraho amanota menshi. Nyuma y�uko uyu mukino udakinwe ngo urangire, ikipe y�Igihugu ya Kenya yari ihanganiye umwanya wa mbere n�u Rwanda yahise ibona amahirwe, kuko ibi byayifashije gusoreza ku mwanya wa mbere n�amanota 12, nyuma y�umukino yegukanye wayihuzaga na Seychelles ku cyinyuranyo cya wickets zirindwi. Uko Ibihugu byose byitabiriye byitwaye mu mikino yabihuje: Kenya: Mu mikino irindwi yakinnye, yatsinzemo itanu, inganyamo ibiri. U Rwanda: Mu mikino irindwi rwakinnye, rwatsinzemo itanu, runganyamo umwe, runatsindwa undi umwe. Malawi: Yakinnye imikino irindwi, itsindamo ine, itsindwa umwe, inyanga ibiri. Botswana: Yakinnye imikino irindwi, yatsinze itatu, itsindwa indi itatu, inganya umwe. Saint Helena: Yakinnye imikino irindwi, itsindamo ibiri, itsindwa itatu, inganya ibiri. Lesotho: Yakinnye imikino irindwi, itsindamo ibiri, itsindwa ine, inganyamo umwe. Seychelles: Yakinnye imikino irindwi, itsindwamo ine, inganya itatu. Mali: Yakinnye imikino irindwi, Itsindwa itanu, inganya ibiri. Ubwo hasozwaga iri rushanwa, hanahembwe abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi. Abahembwe bose: Best Battiman [Umukinnyi wakubise Udupira neza]: Eric Dusingizimana (Rwanda) na Collins Obuya (Kenya). Best Bowler [Umukinnyi wateye Udupira neza]: Emmanuel Sebareme (Rwanda) na Dhruv Maisuria (Botswana). Best Fielder [Umukinnyi wirutse neza mu Kibuga akora amanota]: Orchide Tuyisenge (Rwanda) MVP [Umukinnyi wahize abandi]: Sami Muhammad Sohail (Malawi) Nyuma y�iyi mikino, umuyobozi w�Ishyirahamwe Nyarwanda ry�Umukino wa Cricket, Musaale Stephen yishimiye uko irushanwa ryagenze muri rusange ndetse ahamya ko intego yagezweho. Ati �Iri rushanwa ryagenze neza nk�uko twariteguye. Ku ruhande rwacu twari twiteguye kuzasohoka muri iri tsinda kandi twabigezeho, mbese muri macye intego yacu twayigezeho.� Yongeyeho ati �Tumaze kunyura mu kayunguruzo keza, ubu dufite igihe gihagije mbere y�uko twerekeza muri Namibia mu Ukwakira k�umwaka utaha.� Avuga uko imyiteguro yagenze mbere yo gutangira iri rushanwa, Musaale ahamya ko gukina na Tanzania hari kinini bakuyemo. Ati �Imikino ya Gicuti twakinnye na Tanzania ndetse n�iri rushanwa, birakomeza kuduha icyizere cyo kuzitwara neza.� Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu Ukuboza uyu mwaka, u Rwanda ruzakira irindi rushanwa rya East African Cup rizaba ririmo Kenya, Uganda, Tanzani n'u Rwanda ruzaryakira. Ahamya ko naryo rizafasha u Rwanda mu gukomeza kwitegura neza imikino ya Namibia. Ati �Iri naryo rizadufasha kwitegura neza kuko ibi bihugu byose kongeraho Namibia, Zimbambwe na Nigeria nta gihindutse, tuzahurira muri Namibia mu gushaka iyi tike kandi nayo twizeye.� Uyu muyobozi yavuze ko nk'ubuyobozi biteguye guha byose abatoza, birimo n'imikino ya gicuti kugira ngo imyiteguro yabo ikomeze igende neza.

IZINDI NKURU