Mu Mujyi wa Kigali hatangiye ubugenzuzi mu Midugudu kuri gahunda yo kwishyura Mituelle de Sante

Wpfreeware 2024-04-20 00:08:56 UBUZIMA
Kuri uyu wa Mbere, mu Mujyi wa Kigali hatangiye igikorwa cy�ubugenzuzi mu Midugudu kuri gahunda yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, Mituelle de Sante, Ni mu gihe umujyi wa Kigali hamwe n'uturere tuyigize wakomeje kuza inyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza. Bamwe mu baturage bakaba bavuga ko ikibazo cy�amikoro make no kutagira icyiciro cy�ubudehe ari zimwe mu mpamvu zatumye badatanga imisanzu ya mutuelle ku gihe. Iki gikorwa cy�ubugenzuzi kije mu gihe imibare y�ikigo cy� ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB igaragaza ko uturere 3 tugize Umujyi wa Kigali, Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo aritwo tuza mu myanya 3 ya nyuma mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu gihugu. Ni igikorwa cyatangiriye mu Karere ka Gasabo, aho itsinda rigizwe n�Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo na RSSB baganiraga n�abayobozi ku rwego rw�Akagali ndetse n�Umudugudu, harebwa imbogamizi zatumye imisanzu ya Mituelle de Sante idatangwa ku gihe. Mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, hagaragaramo hamwe na hamwe ubukerererwe bwo kwishyura, ibintu abenshi bemeza ko giterwa n�ubushobozi buke bw�amikoro. Umukozi wa RSSB ishami rya Gasabo, Alex Tuyishime avuga ko Leta yashyize imbaraga mu korohereza abaturage kwishyura Mituelle.RSSB ivuga ko ubwitabire muri mutuelle muri Gasabo ari 60,4% mu gihe igihe nk�iki mu mwaka ushize bwari kuri 53,4%. Umujyi wa Kigali uvuga ko gahunda ihari ari uko mu mpera z�ukwezi kwa 9 abaturage bose bagomba kuba bishyuye mutuelle.Kugeza ubu ubwitabire mu gutanga mutuelle ku rwego rw�igihugu buri kuri 74,2%, Uturere tuza ku isonga akaba ari Akarere ka Gakenke, Gisagara na Nyaruguru.

IZINDI NKURU