Umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk yaguze urubuga rwa twitter

Wpfreeware 2024-04-20 00:05:43 IKORANABUHANGA
Elon Reeve Musk ufatwa nk�umuherwe wa mbere ku Isi kuri ubu, yamaze kwegukana urubuga nkorambaga rwa Twitter Inc ku kiguzi cya Miliyari 44 z�amadorali. Nyuma yo kugura uru rubuga kuri gahunda ye biravugwa ko azahita yirukana 75% by�abakozi barwo ashyireho abandi bashya. Musk aguze Twitter Inc nyuma yuko ajyanywe mu manza bitewe nuko mbere yabanje gutangaza ko azagura ndetse ajya mu biganiro na banyirarwo ariko nyuma aza kwisubira bituma bamujyana mu nkiko. Mu ntangiriro z�uku kwezi k� Ukwakira nibwo urukiko rwa Delaware muri Leta Zunze Ubumwe z�America rwamuhaye itariki ntarengwa ya 28 Ukwakira 2022, kuba yamaze kugura uru rubuga bitaba ibyo agatangira gukurikiranwa. Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2022 nibwo Musk yatangaje ko yamaze kugura uru rubuga ndetse ahita atangira kwirukana abari abakozi b�uru rubuga ahereye ku muyobozi mukuru warwo witwa Parag Agrawal. Musk yirukanye kandi uwari ushinzwe amategeko Vijaya Gadde, uwari ushinzwe imari, Ned Segal na Sean Edgett, wari umujyanama. Aba babimburiye abandi bagera kuri 75% basanzwe bakorera uru rubuga azirukana. Elon Reeve Musk w�imyaka 51 y�amavuko, yavukiye mu mujyi wa Pretoria muri Africa y�Epfo akaba afite ubwenegihugu bwa America na Canada. Twittwer ije yiyongera ku bindi bigo bikomeye uyu mugabo asanzwe afite nka Tesla Inc. na SpaceX, The Boring Company, Neuralink, OpenAl, Zip2 na Musk Foundation.

IZINDI NKURU