RwandAir igiye gutangiza ingendo zijya i Paris mu Bufaransa

Wpfreeware 2024-04-20 00:04:27 UBUKERARUGENDO
Kigali � Paris icyerekezo gishya kompanyi ya Rwandair ishobora gutangizamo ingendo mu gihe cya vuba, nyuma yuko habaye ibiganiro ku mpande zombi biganisha kugutangiza ingendo muri iki cyerekezo. Amakuru yo gutangiza ingendo za Rwandair iva i Kigali yerekeza i Paris yahishuwe n�Umunyamabanga Mukuru w�Umuryango w�Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, wavuze ko amahirwe yo gukora ubucuruzi muri uyu muryango ahari ahubwo akeneye kubyazwa umusaruro. Ibi Louise Mushikiwabo yabitangarije mu biganiro biri kubera i Kigali bihuje ibigo 75 byo mu bihugu bikoresha Igifaransa hagamijwe gushaka amahirwe y�ubucuruzi yabyazwa umusaruro. Yagize ati: Urebye nk�abakora ubucuruzi bavuye muri Gabon, baje i Kigali na RwandAir, abantu barenga 120 baje i Kigali ku wa Gatanu nijoro. Mu gihe kiri imbere RwandAir izatangiza urugendo Kigali - Paris, bizaba ari umwanya mwiza ku bihugu byinshi binyamuryango. Yavuze ko bizaba ari umwanya mwiza ku bakoresha Igifaransa benshi, kuko izaba umuhuza w�ibihugu byo mu Burayi bw�uburasirazuba n�ubw�uburengerazuba ndetse �ibyo muri Afurika, ku gicumbi cy�i Paris ari naho habarizwa icyicaro gikuru cya Francophonie. Ntabwo haremezwa igihe urwo rugendo ruzatangirira n�ikibuga RwandAir izajya ikoresha ariko birashoboka ko cyaba ari icyitiriwe Charles de Gaulle kuko ari cyo mpuzamahanga kiri muri uyu mujyi. Ibihugu bibarizwa muri Francophonie RwandAir isanzwe ikoreramo ingendo ni u Bubiligi, Benin, Centrafrique, u Burundi, RDC, Cameroun na Gabon.

IZINDI NKURU