Nkuranga Alphonse yagizwe Umuyobozi muri FERWACY

Wpfreeware 2024-04-20 00:03:51 IMIKINO
Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino w'Amagare, FERWACY, ryatangaje ko ryagiranye amasezerano na Nkuranga Alphonse yo kuribera Umuyobozi Nshingwabikorwa uzaba ufite inshingano zo guhuza ibikorwa n'imirimo bya buri munsi by'iri shyirahamwe. Si ubwa mbere uyu mugabo agiye gukorera iri Shyirahamwe kuko yigeze no kuribera visi Perezida wa Kabiri muri komite yasimbuwe n'iyi iriho ubu iyobowe na Murenzi Abdallah. Nyuma yo guhabwa inshingano nshya n'iri Shyirahamwe, Nkuranga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yahise yandika ubutumwa bugufi asezera ikigo cy'Itangazamakuru cya RadioTv10 yari asanzwe akorera mu ishami ry'ubucuruzi no kwamamaza. Ubuyobozi bw'iri Shyirahamwe bumaze igihe gito butorewe manda nshya mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare bagiranye amasezerano n'uyu mugabo usanzwe ufite ubunararibonye mu bijyanye n'ubucuruzi bw'ibigo. Ni nyuma y'uko yari amaze imyaka 6 aho yakoraga ku mwanya wo guhuza ibikorwa by'ubucuruzi. Komite nshya y'iri shyirahamwe, imwe mu nshingano ikomeye ibareba harimo no gutegura shampiyona y'Isi yo gusiganwa ku magare izabera mu Rwanda mu 2025. Mu matora aheruka umwanya w'Umuyobozi Nshingwabikorwa ntabwo wari watorewe.

IZINDI NKURU