Harmonize yongeye gutandukana na Kajala aherutse kwambika impeta

Wpfreeware Views:552 December 09, 2022 IMYIDAGADURO
Mu mpera za Gicurasi 2022 nibwo Harmonize yateye ivi yambika impeta Kajala Frida Masanja, hadateye kabiri umubano w'aba bombi wongeye gushyirwaho akadomo. Ubutumwa bwuje agahinda no kwicuza Kajala yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukuboza 2022, bwumvikanisha neza ko ibyari urukundo rwe na Harmonize byarangiye. Mbere yuko kajala yandika ubu butumwa ku mbuga ze nkoranyambaga, yabanje gusiba amafoto yari ahuriyemo na Harmonize. Mu butumwa yanditse yicuza kuba yarongeye kujya mu rukundo n'umusore bari baratandukanye, avuga ko kuri ubu ntakindi cyo kuvuga afite ahubwo akwiriye gusekwa gusa. Yagize ati 'Njye nkumugore ndi umuntu, naremewe gukunda no kubabarira, ariko muribi nkwiriye gusekwa, nkwiriye gushinyagurirwa no gusuzugurwa. Ntabwo nje hano kwisobanura cyangwa gutera impuhwe, nukuri ko nakoze amakosa kandi namenye amakosa yanjye, ntabwo ntunganye. Nakoshereje umuryango wanjye, barumuna banjye, n'inshuti zanjye. Gukora amakosa ntabwo ari amakosa, ahubwo ikosa nugusubiramo amakosa.' Ntabwo ari ubwambere batandukanye: Mu mpera za 2021 nibwo urukundo rwa Harmonize na Kajala usanzwe uzwi muri sinema ya Tanzania rwagiye hanze, gusa ntibyatinze kuko mu ntangiriro za 2022 bahise batandukana buri wese akomeza inzira ye. Icyo gihe intandaro yo gutandukana kwabo nuko uyu muhanzi yari atangiye gushaka kuryamana n'umukobwa w'uyu Kajala witwa Paula Kajala. Uyu mukobwa wa Kajala niwe washyize haze aya makuru anereka nyina amafoto y'urukozasoni Harmonize amwoherereza. Ibi byazamuye uburakazi bw'uyu mugore maze ahitamo gutandaukana na Harmonize. Ntibyatinze kuko uyu muhanzi yahise atangaza undi mukobwa ukomoka muri Australia witwa Brianna ko ariwe bari mu munyenga w'urukundo. Nyuma y'amezi atageze no kuri atandatu Harmonize yaje guhita atandukana n'uyu mukobwa Brianna maze atangira urugendo rwo gusaba imbabazi Kajala Frida ngo basubirane. Harmonize yakoze ibishoboka byose, asaba imbabazi Kajala mu nzira zose yari ashoboye bizakurangira azihawe. Nyuma y'igihe gito Harmonize yahise atera ivi yambika uyu mugore impeta imuteguza ko bagiye kurushinga. None ibyabo byongeye kuzamo kidobya mu gihe benshi bari bategereje ubukwe dore ko uyu muhanzi yahise anashyira Kajala mu bashinzwe kureberera inyungu ze mu muziki.

IZINDI NKURU