M23 yemeye guhagarika imirwano ikanarekura uduce yafashe ariko nayo igira ibyo isaba

Wpfreeware 2024-04-20 00:07:51 AMAKURU
Ubuyobozi bw�umutwe w�inyeshyamba za M23 bwatangaje ko wemeye gusubira inyuma nk�uko wabisabwe n�Inama yahurije abakuru b�ibihugu byo mu karere i Luanda muri Angola, ariko basaba ko bahura n�umuhuza w�ibiganiro byo kugarura amahoro muri RDC. Itangazo ryashyizweho umukono n�umuvugizi wa Politiki muri M23, Lawrence Kanyuka, rigira riti �M23 ikomeje guhagarara ku mwanzuro wo guhagarika imirwano. Ku birebana n�imyanzuro yafatiwe mu nama ya Luanda, n�ubwo tutari duhagarariwe, M23 yiteguye gutangira gusubira inyuma mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byo kuzana amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.� Ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko n�ubwo bwemeye gushyira mu bikorwa ibyo bwasabwe, ngo na yo isaba ko yahura n�umuhuza w�ibiganiro byo kugarura amahoro muri RDC. Bavuga ko bakeneye ibiganiro bigaragaza neza aho uzajya, icyo uzaba ukorayo n�abazarinda abaturage yabohoye. Ubuyobozi bwa M23 bukomeza busaba ko bwifuza no guhura n�ubuyobozi bw�ingabo z�Akarere zoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo guhashya imitwe yitwaza intwaro. M23 yemeye gusubira inyuma mu gihe yari imaze kwigarurira Teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo n�igice cya Masisi, iyi ntambara ikaba yaratumye abaturage barenga ibihumbi 100 bava mu byabo.

IZINDI NKURU