Igitaramo umuramyi Travis Greene yagombaga kuririmbamo i Kigali ntikikibaye

Wpfreeware 2024-04-21 00:39:53 IMYIDAGADURO
Ku itariki ya 8 Ukuboza 2022 nibwo byari biteganyijwe ko umuramyi w�Umunyamerika Travis Greene yagombaga gutaramira i Kigali mu byiswe �Kigali Praise Fest�. Iki gitaramo ntikikibaye, cyasubitswe habura amasaha make. Travis Montorius Greene mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko ababajwe bikomeye n�uko atakibashije gutaramira mu Rwanda no muri Uganda kubera amakosa y�abamutumiye muri ibi bitaramo batabashije kumwishyurira amatike y�indege. Ati �Mfite umutima umenetse wo kubamenyesha inkuru y�uko ntagitaramiye mu Rwanda no muri Uganda kuko nta tike y�indege nigeze ngurirwa n�uwantumiye. Turi muri Afurika, twifuzaga gufatanya namwe kuramya no guhimbaza Imana ku Cyumweru, hashize igihe abamfasha bari kuganira n�uwantumiye utari umunyamwuga! Ndi kubasengera ngo abaguze amatike byibuza ayabasubize.� Uyu muhanzi yavuze ko nubwo ababajwe no kuba atagitaramiye mu Rwanda no muri Uganda kuri iyi nshuro, azakora ibishoboka byose akazahakorera ibitaramo vuba. Yibukije abo muri Kenya na Zimbabwe ko gahunda yabo igikomeje, mu gihe iyo mu Rwanda no muri Uganda ho yamaze gusubikwa. Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe hanze na kompanyi ya RG Consult Inc yateguraga igitaramo uyu muhanzi yagombaga kuririmbamo i Kigali, rivuga ko cyasubitswe biturutse ku yindi kompanyi yitwa Eloah Rise Ministries yo muri Uganda. Iyi Eloah Ministries niyo yagiranye amasezerano n�uyu muhanzi ubundi itanga akazi kuri RG Consult ko gutegura igitaramo, nyuma inanirwa kwuzuza ibyo bumvikanye n�umuhanzi mu masezerano. RG Consult ikomeza yisegura ku bari bategereje uyu muramyi i Kigali, ivuga ko izakomeza ibiganiro n�uyu muhanzi ku buryo bishobotse mu mwaka utaha yazaza gutaramira abakunzi be bo mu Rwanda. Abari baramaze kugura amatike basabwe kujya ku biro bya RG Consult Inc biherereye i Remera ku Gisimenti mu nyubako ya NOBISCUM, bashobora kandi guhamagara kuri 0784755519.

IZINDI NKURU