Sobanukirwa n�indwara ya Hernie (UMUSIPA)

Wpfreeware Views:121 July 25, 2022 UBUZIMA
Indwara ya Hernie cyangwa ugenenekereje mu Kinyarwanda indwara y� umusipa yakunze kugenda igaragara aho yigaragaza mu buryo butandukanye ku bana, abagore no ku bagabo. Umubili w�umuntu ugira imikorere itandukanye bityo kugenzura imikorere y�umubiri wawe bikagera aho ubifata nk�amayobera kubera kutagira ubumenyi buhagije kuri iyo mihindagurikire y�umubiri Uyu munsi turabagezaho idwara yo kubyimba bita umusipa. Kugira ukubyimbirwa mu mayasha haba ku bagabo, abagore n�abana si ibintu bishya ariko usanga ahanini bifatwa nk�amayobera ku bantu mu gihe bamaze kugaragaza ibimenyetso kuko bamwe babifata nk�amarozi mu gihe nyamara ari indwara ivurwa igakira habayeho kubagwa Ubusanzwe iyo Abanyarwanda bagaragaza ibimenyetso nk�ibibyimba mu mubiri usanga benshi birukira mu bigunda bakiroha mu byatsi ngo barashaka umuti aho kwerekeza kwa muganga ngo bahabwe ubuvuzi hakiri kare Dr Janvier UWIMANA ukorera mu karere ka ruhango yavuze ko ubusanzwe ibimenyetso bya hernia ari ukubyimba mu mayasha ndetse bishobora no kugera ku myanya ndagatsina, kubabara cyangwa kumva mu mayasha haremereye ariko ni ibintu bigoye kuko uko kubyimba usanga bisubirayo iyo umuntu akozeho cyangwa aryamye cyangwa ukbakibikoraho ntibigende. Bivuze ko indwara iba yakuze bityo ikiba gikenewe nukwihutira kujya kwa muganga. Iyi ndwara irangwa no kubyimba mumayasha,kuruka, kubabara cyane, kugira impatwe ndetse no kuba gusura biba bigoye t nk�uko byari bisanzwe. Yavuze ko iyo umuntu ageze aho abona bino bimenyetso, aba akeneye ubuvuzi bwihuse(Kubagwa). Dr Janvier UWIMANA �hernia hari abayivukana, ni ukuvuga ko hari ibiba bitaragenze neza umuntu aremwa. Ku bantu benshi ni indwara yizana ari bakuru ariko ibikunze gutuma iyo ndwara yigaragaza ni ibintu bituma umuntu yihaga, ni ukuvuga nk�inkorora ihoraho, abantu barwaye indwara zo mu buhumekero, gukorora, impatwe n�ibindi bituma ukoresha imbaraga.� Dr Janvier UWIMANA yavuze ko nubwo ari indwara ikunze kwizana biturutse ku bundi burwayi cyangwa ibindi bikorwa cyangwa abayivukana mu buryo bw�amaherere, ishobora kuvurwa igakira Dr Janvier UWIMANA yavuze ko kugira ngo umuntu akurikiranwe ku buryo yakira bisaba ko yagana abaganga hakiri kare kuko iyo bitinze bishobora kumuviramo kuba wa mwanya uba wafungutse ushobora kuyoboramo amara bityo akabora.

IZINDI NKURU