Commonwealth [Beach volleyball]: U Rwanda rwatahanye umwanya wa Kane

Wpfreeware Views:79 August 07, 2022 IMIKINO
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga [Beach volleyball], yasoje amarushanwa ahuza Ibihugu bivuga ururimi rw'Icyongereza [Commonweal games] iri ku mwanya wa Kane. Ni urugendo rutorohereye iyi kipe y'Igihugu ariko bijyanye n'uko Ntagengwa na Gatsinzi bari bahagaze, bagiye bimana u Rwanda kugera aho basezererwa bageze muri � cy'iri rushanwa. Imikino y'amajonjora ntabwo yagoye u Rwanda kuko rwabashije gutsinda imikino ibiri ibanza, aho rwahereye kuri Afurika y'Epfo rutsinda amaseti 2-0, rukurikiza ibirwa bya Maldive ku maseti 2-1. Umukino wa Gatatu utari ufite kinini uvuze k'u Rwanda, rwatsinzwe na Australia amaseti 2-0 ariko ntacyo uyu mukino wahdinuye kuko abasore b'u Rwanda bari bageze muri �. Muri �, abasore b'u Rwanda bongeye kurwimana ubwo batsindaga Nouvelle Z�lande amaseti 2-0, ariko muri � rusezererwa na Australia ku maseti 2-0. Mu gushaka umwanya wa Gatatu, ntabwo u Rwanda rworohewe kuko rwatsinzwe n'u Bwongereza amaseti 2-0. Ibi bisobanuye ko u Rwanda rwegukanye umwanya wa Kane muri iyi mikino ya Commonwealth iri kubera mu Bwongereza mu Mujyi wa Birmingham. Ni ku nshuro ya Mbere u Rwanda rwitabiriye iyi mikino muri beach volleyball. Aha niho bamwe bahera bahamya ko Ntagengwa na Gatsinzi ari abakinnyi bakwiye gukomeza gukurikiranwa neza.

IZINDI NKURU