Handball: U18 ihagarariye u Rwanda yiyemeje guha ibyishimo Abanyarwanda

Wpfreeware Views:51 August 30, 2022 IMIKINO
Mbere yo gutangira shampiyona Nyafurika y'umukino wa Handball mu batarengeje imyaka 18 [U18] igiye kubera mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kabiri, ingimbi ziri mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda zahize guhorera bakuru babo baherutse kuza ku mwanya nyuma mu batarengeje imyaka 20. Guhera tariki 30 Kanama 2022 kugeza tariki 6 Nzeri uyu mwaka, mu Rwanda hateganyijwe kubera shampiyona Nyafurika y'abatarengeje imyaka 18 nyuma yo gusoza irushanwa ry'abatarengeje imyaka 20. Mbere yo gutangira uru rugendo, ingimbi ziri mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, zasuwe n'abayobozi b'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Handball mu Rwanda, Ferwahand, bayobowe na perezida Twahirwa Alfred, Umunyamabanga Mukuru, Tuyisenge Pascal n'abandi. Aba bayobozi icyangezaga si ikindi, ni ukwibutsa aba bakinnyi ko bakwiye gutanga ibyabo byose bagahesha Igihugu ishema, cyane ko bazaba bari imbere y'Abanyarwanda. Nyuma yo kuganirizwa bagasabwa kuzitwara neza, kapiteni w'iyi kipe ya U18, Uwayezu Ars�ne yijeje Abanyarwanda ko bazakora ibishoboka byose bakitwara neza bagatanga ibyishimo. Uyu musore yahamije ko ntacyo bazasiga inyuma, cyane ko imyitozo ya bo yagenze neza igisigaye ari ukugaragaza ibyo bigishijwe mu myitozo bahawe na Bagirishya Anaclet nk'umutoza mukuru w'iyi kipe. U Rwanda ruri mu itsinda rya Kabiri n'ibihugu birimo Alg�ria, Misiri na Madagascar, mu gihe itsinda rya Mbere ririmo Maroc, Libya, Burundi na Uganda. Kwinjira muri iyi mikino izabera muri BK Arena, nta kiguzi cy'amafaranga bisaba ahubwo bisaba kuba umuntu yarikingije byibura urukingo rumwe rwa Covid-19. Igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 20 giheruka kubera mu Rwanda, cyegukanywe na Misiri, u Rwanda ruza ku mwanya wa Munani mu bihugu Umunani byitabiriye.

IZINDI NKURU