Ngororero:Abarwayi bivuriza ku ivuriro rya Kanyeyeri baravuga ko nta muganga bagira

Wpfreeware Views:89 July 14, 2022 UBUZIMA
Abaturage bivurizaga ku ivuriro rya Kanyeyeri ryubatswe mu kagari ka Kaseke mu murenge wa Ngororero w�akarere ka Ngororero baravuga ko babangamiwe no kutabona aho bivuza kubera ko ivuriro bari barubakiwe rimaze igihe ridakora ku buryo ngo hari ababyeyi babyarira mu nzira bari mu rugendo bajya ku mavuriro ya kure. Ibi bikaba bituma basigaye babyuka igicuku bajya gushaka serivise z�ubuvuzi. Aba baturage kandi baravuga ko rimwe na rimwe iyo hari umuyobozi ukomeye uri buze muri aka gace aribwo kuri iri vuriro haza umuganga hanyuma umuyobozi yamara kugenda umuganga nawe akigendera dore ko ngo no mu gihe cy�inama ya CHOGM ihereutse kubera mu Rwanda nabwo ariko byagenze aba baturage rero bakaba basaba ko kuri iri vuriro hashyirwa umuganga uhoraho. Umuyobozi w�akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yabwiye BTN TV ko bagiye kureba uko kuri iri vuriro hashyirwa umuganga uhoraho wo kujya yakira abaturage ,dore ko ngo hari iminsi ibiri mu cyumweru iteganyijwe ko kuri iri vuriro hakagombye kuba hari umuganga gusa akaba yemeye ko iyi gahunda bagiye kuyinoza. Ikibazo cy�amavuririro mato azwi nka Poste de sant� yari yaregerejwe abaturage ariko amenshi akaba adakora si muri aka karere ka Ngororero gusa cyunvikanye kuko n�ahandi hirya no hino mu gihugu usanga aho ayo mavuriro hari adakora yarafunze imiryango.

IZINDI NKURU