Cricket: Zonic-Tigers yegukanye igikombe Dafabet RCA T20

Wpfreeware Views:62 October 03, 2022 IMIKINO
Ubwo hasozwaga irushanwa rya Dafabet RCA T20 Tournament 2022, ikipe ya Zone Tigers yatsinze Kigali Cricket Club, yegukana igikombe ityo. Ni umukino wabaye ku Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, ubera ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket giherereye mu Murenge wa Gahanga. Muri uyu mukino ikipe ya KCC niyo yatsinze Toss [gutombora kubanza gukubita udupira], ibizwi nka Batting cyangwa gutera udupira [Bowling], maze bahitamo kubanza gutera udupira. Zonic-Tigers yatangiye ikubita udupira (Batting) yashyizeho amanota 164 muri Overs 20, abakinnyi 6 ba Zonic-Tigers nibo basohowe na Kigali Cricket Club (6 Wickets). Zonic-Tigers ntiyigeze ibasha gukuraho ikinyuranyo cyashyizweho na Zonic-Tigers kuko muri Overs 19 n�udupira tubiri, Zonic-Tigers yari imaze gusohora abakinnyi bose ba Kigali Cricket Club (All out Wickets), KCC ikaba yari imaze gushyiraho amanota 106 gusa. Muri uyu mukino Wilson Niyitanga wa Zonic-Tigers niwe wabaye umukinnyi mwiza w�umukino, nyuma yo gutsinda amanota 88 mu dupira 67 yakinnye. Uko abandi bahembwe: Umukinnyi w'irushanwa: Hamuza Khan wa KCC wanatwaye igihembo cya Best Batter Best bowler Martin Akayezu wa Zonic-Tigers Best Fielder: David Uwimana wa Zonic-Tigers Ikipe ya Mbere yahembwe igikombe, inahabwa amafaranga miliyoni 1 Frw. Iya Kabiri ihambwa ibihumbi 500 Frw. Umukinnyi w'irushanwa yahembwe ibihumbi 200 Frw. Perezida wa Zonic-Tigers, Eddie Balaba, yavuze ko ari iby'agaciro kuba ikipe abereye umuyobozi yiganjemo abakiri bato yegukanye igikombe. Ati �Birashimishije cyane kuri twe. Turi gusoza urugendo twatangiye mu 2017. Twari twafashe abana bakiri bato bari munsi y'imyaka 15. Ubu bageze muri 18,19 nibo muri kubona uyu munsi. Ni iby'agaciro cyane kuri twe.� Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibi bibaha imbaraga zo gukora byinshi kurushaho kuko imbere h'aba bakinnyi bato ari heza ku mukino wa Cricket mu Rwanda. Umuyobozi w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Cricket, Stephen Musaale, yishimiye uko irushanwa ryagenze ndetse habayemo guhangana ku makipe yose kandi bizamura uyu mukino. Ati �Byagenze neza. Habayemo guhangana ku makipe yose yitabiriye Dafabet RCA T20 Tournament 2022. Urabona ko bamaze barwanira gutsinda. Ikindi cyo kwishimira ni uko ibihembo byazamutse kubera umufatanyabikorwa.� Uyu muyobozi kandi, yavuze ko hagiye gukurikiraho irushanwa rya Overs 10 [T20].

IZINDI NKURU