Umuhanzi wicyamamare La Fouine numukobwa we basuye ingagi muri Pariki yIbirunga

Wpfreeware Views:89 July 08, 2022 UBUKERARUGENDO
Umuhanzi wUmufaransa ufite inkomoko muri Maroc, La Fouine uri kubarizwa i Kigali aho azataramira kuri uyu wa Gatandatu. Aherekejwe numwana we ndetse nabandi bari mu ikipe imuherekeza basuye Ingagi muri Parki yibirunga. Mu ijoro ryo kuwa 29 Kamena 2022 nibwo La Fouine yageze mu Rwanda, bucyeye bwaho ku itariki ya 1 yagiranye ikiganiro nitangazamakuru hanasobanurwa byinshi ku iserukiramuco Africa in Colors azaririmbamo. Mu gitondo cya kare ku itariki ya 1 Nyakanga 2022 uyu muhanzi wazanye numukobwa we bari kumwe nitsinda rimuherekeza, berekeje mu Ntara yAmajyaruguru gusura Ingagi. Biteganyijwe ko La Fouine aririmbira i Kigali kuri uyu wa 2 Nyakanga 2022 mu gitaramo gikomeye kibera muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali. Uretse uyu Mufaransa hazanaririmba abahanzi basanzwe bafite amazina hano mu Rwanda nka Riderman, Afrique, Chris Hat na Angel Mutoni.

IZINDI NKURU