Ibimenyetso 10 utaruzi bizagucira amarenga y’indwara ya kanseri

Wpfreeware Views:248 July 08, 2022 UBUZIMA
Kanseri ni indwara isaba kuvurwa hakiri kare kuko iyo itinze yica, kandi ikaba nta rukingo igira. Ibi ni bimwe mu bimenyetso bica amarenga uko umuntu ashobora kuba ayirwaye akagana kwa muganga hakiri amahirwe yo kumutabara. 1.Inkorora idakira Hari abarwara inkorora ntikire bakayishakira impamvu zitari zo zayiteye nko kuvuga ko yatewe nihinduka ryikirere. Nyamara ubushakashatsi bwakozwe nikigo cyita ku ndwara za kanseri cyo mu Bwongereza, bwagaragaje ko cyabantu bakuru barwaye inkorora idakira bagaragayeho kanseri . Byumwihariko inkorora irimo amaraso ikwiye kwitonderwa,kuko ishobora kuba ikimenyetso cya kanseri yo mu bihaha 2.Kwituma bidasanzwe Impuguke mu buvuzi bwa kanseri Barthelemy Bevers avuga ko impinduka mu cyane bitari bisanzwe cyangwa kugira umusarane wahindutse bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri yurura runini. iyo umusarane wabaye mwinshi bidasanzwe haba hari ikibazo mu mara, ni ngombwa kwihutira kwa muganga. 3.Inkari zihindagurika Niba ufite inkari zirimo amaraso, bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri yo mu ruhago cyangwa mu mpyiko cyangwa ikibazo cyindwara isanzwe yo mu miyoboro yinkari. Ni byiza kwihutira kwa muganga. 4.Ububabare bwa hato na hato kandi budafite inkomoko Kubabara mu kiziba cyinda ku bagore bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri yinkondo yumura Kugira kenshi ububare si ikimenyetso cya kanseri, ariko iyo ubabare budashira ni ibyo kwitondera: kuribwa umutwe udashira no kubabara mu gatuza bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y'ibihaha kimwe nuko kubabara mu nda bishobora kuba ari ikimenyetso cya kanseri yumura ku bagore . 5.Guhinduka kuruhu Mu gihe umuntu abona uruhu rwe rugenda ruhinduka, ni byiza kwihutira kwa muganga wuruhu, kuko bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri yuruhu. 6.Igisebe kidakira Niba ufite igisebe kidakira cyangwa gikira kikagaruka, ihutire kujya kwa muganga mu maguru mashya, kuko cyagombye gukurikiranwa bidatinze. 7.Kuva amaraso mu gitsina bitunguranye Kuva amaraso bitari ukujya mu mihango bya buri kwezi ni ikintu cyo kwitonderwa, kuko bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri yinkondo yumura, mu gihe ku bagabo bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri ya porositate. 8.Kunanuka mu buryo budasobanutse Kunanuka byizanye nta ruhare na ruto ubigizemo bishobora kuba ikimenyetso gikomeye cy'uburwayi bukomeye, urugero nk’ikibyimba cyo ku bwonko. Ni byiza kwihutira kwa muganga mu gihe uri guta ibiro. 9.Igishyuti cyangwa kubyimbagatana byizanye Igihe cyose umuntu agize igishyuti ni byiza kwihutira kwa muganga, kuko bishoboka ko cyaba ari ikimenyetso cya kanseri yibasira ingirangingo zo ku ruhu. nkurugero akabyimba mu gatuza gakunda kuba ikimenyetso cya kanseri yibere. 10.Kutabasha kumira Abashakashatsi bavuga ko kutabasha kumira ibiribwa runaka bikwiye kwitonderwa kuko ari kimwe mu bimenyetso bya kanseri yijosi cyangwa umuhogo. Akaba ari byiza kwivuza mu gihe umuntu afite icyo kibazo.

IZINDI NKURU