Perezida Paul Kagame yashimye uko Abanya-Kenya bitwaye mu bihe by�amatora y�Umukuru w�Igihugu

Wpfreeware 2024-04-19 23:12:11 AMAKURU
Perezida Paul Kagame yashimye uko Abanya-Kenya bitwaye mu bihe by�amatora y�Umukuru w�Igihugu ndetse anifuriza ibyiza William Ruto watowe nka Perezida. Abinyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022, Perezida Kagame yavuze ko ashimira abaturage ba Kenya kubera uburyo baranzwe n�umutuzo mu bihe by�amatora ndetse anashimira William Ruto watowe. Ati �Mu izina rya Guverinoma n�abaturage b�u Rwanda, ndashimira abavandimwe bo muri Kenya ku bw�amatora yabaye mu mahoro kuwa 9 Kanama 2022, ndashimira kandi Nyakubahwa Dr William Samoei Ruto, Perezida watowe.� Yakomeje avuga ko u Rwanda ruha agaciro inyungu ziri mu mubano mwiza n�ubutwererane na Kenya. Guverinoma y�u Rwanda, nayo ibinyujije muri Minisiteri y�Ububanyi n�Amahanga n�Ubutwererane Mpuzamahanga, yashimiye Repubulika ya Kenya kubera amatora meza yagize. Itangazo ryasohowe n�iyo Minisiteri, rivuga ko Guverinoma n�abaturage b�u Rwanda, bashimira cyane Guverinoma n�abaturage ba Repubulika ya Kenya, kubera imigendekere myiza y�amatora yabaye ku itariki 9 Kanama 2022. Guverinoma y�u Rwanda kandi yifuje gushimira William Samoei Ruto, kuba yatorewe kuba Perezida mushya wa Repubulika ya Kenya. Iryo tangazo rikomeza rivuga ko Guverinoma y�u Rwanda, iha agaciro gakomeye ubutwererane buri hagati ya Kenya n�u Rwanda, ndetse ikaba ishaka gufata uyu mwanya ngo yongere kugaragaza ubushake ifite bwo kurushaho gukomeza ubucuti busanzwe hagati y�ibihugu byombi.

IZINDI NKURU