Mu Karere ka Huye hashyizwe Car Free Zone

Wpfreeware Views:74 July 08, 2022 IMYIDAGADURO
Mu mujyi wa Huye hashyizwe ibice bitanyurwamo n’imodoka bizwi nka Car Free Zone mu rwego rwo kuyiteza imbere mu myidagaduro n’ubusabane.Ibi bikaba byari bimenyerewe mu mugi wa Kigali ku Gisimenti no mu Biryogo I Nyamirambo. Byashyizweho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2022. Mu Karere ka Huye Car Free Zone yashyizwe mu Murenge wa Ngoma ku muhanda uva Chinese Restaurant ujya ahazwi nko kuri Gratia ahazwi nka Bondeko, n’ibindi bice bihahuza n’imihanda minini,mu kuhataha hakaba habanjirijwe na siporo rusange. Gushyiraho Car Free Zone mu Mujyi wa Huye byari bisanzwe biteganyijwe mu gishushanyo mbonera cy’umujyi cyemejwe ku wa 26 Werurwe 2021. Muri icyo gishushanyo mbonera harimo ko ku muhanda umanukira aho bita kwa Venant (Chinese Restaurant) ugakomeza no kuri Motel Gratia, hazashyirwa Car Free Zone kuko nta modoka zizaba zemerewe kuhanyura. Harimo kandi ko mu Mujyi wa Huye hazashyirwa ubusitani abantu bashobora kwicaramo baruhuka cyangwa baganira, buzashyirwa imbere y’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB Ikindi ni uko munsi ya Hotel Credo hakazakorwa ikiyaga naho mu gishanga cyo munsi yo ku i Taba hazashyirwa ikibuga gito cyo gukiniramo golf. Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko bashyizeho Car Free Zone mu rwego rwo kongera ibyishimo mu mujyi wa Huye.

IZINDI NKURU