Nyuma yo gukira amangumi y�umugabo isura ikagaruka, Teta Sandra agiye gusubira muri Uganda

Wpfreeware Views:447 December 05, 2022 IMYIDAGADURO
Nyuma y�amezi atanu Teta Sandra atabarijwe kubera guhondagurwa n�umugabo we Weasel, bikarangira afashijwe kugaruka mu Rwanda, kuri ubu agiye gusubira muri Uganda. Mu mezi atanu atambutse nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye hakwirakwiye inkuru ya Teta Sandra wari waragizwe intere n�amangumi yakubitwaga na Weasel bafitanye abana babiri. Iyi nkuru yavugishije benshi, birangira uyu mugore afashijwe kugaruka mu rwamubyaye yongera kwiyitaho isura iragaruka. Kuri ubu Teta Sandra yateguje abakunzi be ko agiye kongera gusubira muri Uganda mu kazi ke ko gutegura ibitaramo byo mu tubari. Uyu mugore abinyujije ku rubuga rwa Snapchat yashyize hanze impapuro z�amamaza igitaramo agiye kuhategurira mu mujyi wa Kampala. Iki gitaramo kizaba ku wa 14 Ukuboza 2022 mu kabari kitwa B. Club, kamwe mu dukunzwe mu Mujyi wa Kampala muri iyi minsi.

IZINDI NKURU