Ukraine n�u Burusiya byashyize umukono ku masezerano azatuma Ukraine isubukura ibikorwa byo kohereza mu mahanga ibinyampeke

Wpfreeware Views:61 July 23, 2022 AMAKURU
Ukraine n�u Burusiya byashyize umukono ku masezerano azatuma Ukraine isubukura ibikorwa byo kohereza mu mahanga ibinyampeke binyujijwe mu Nyanja y�Umukara. Aya masezerano azatuma amatoni y�ingano zari zarabuze inzira muri Ukraine kubera intambara zibasha kugeza ku masoko mu mahanga. Kuba ingano zo muri Ukraine zitabashaga kuva mu gihugu uhereye igihe u Burusiya bwashoreje intambara ku wa 24 Gashyantare 2022, byatumye ababarirwa muri za miliyoni ku isi bugarizwa n�inzara. Impande zombi zitabiriye isinywa ry�amasezerano Istanbul muri Turukiya ariko abazihagarariye ntibicaye ku meza amwe birunvikana. Minisitiri w�Ingabo Sergei Shoigu ni we wari uhagarariye u Burusiya niwe wasinye bwa mbere akurikirwa na Minisitiri w�Ibikorwaremezo wa Ukraine, Oleksandr Kubrakov. Aya masezerano byasabye amezi abiri kugira ngo ashyirwe mu bikorwa biteganyijwe ko azamara umunsi 120, agakurikiranwa na Turukiya, Umuryango w�Abibumbye, u Burusiya na Ukraine aho buri rwego ruzaba ruhagarariwe. Azaba ashobora kuvugururwa mu gihe impande zombi zaba zibyemeranywaho. Ifungwa ry�ibinyampeke muri Ukraine ryateje ikibazo cy�ibura ry�ibiribwa ku isi bitewe n�uko ibikomoka ku ngano nk�umugati n�amakaroni byahenze cyane kimwe n�amavuta yo guteka hamwe n�ifumbire mvaruganda.

IZINDI NKURU