Perezida w�u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangiye ingendo mu bihugu bitatu bya Afurika,

Wpfreeware Views:72 July 25, 2022 AMAKURU
Perezida w�u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangiye kuri uyu wa Mbere, ingendo mu bihugu bitatu bya Afurika, bigamije kuvugurura umubano w�u Bufaransa n�umugabane wa Afurika. Uruzinduko rwa Macron ruratangira kuri uyu wa 25 ruzarangire ku wa 28 Nyakanga 2022, akaba azarukorera muri Cameroun, Benin na Guinea-Bissau. Mu biganiro bizibandwaho harimo ibijyanye no kohereza ibiribwa muri iki gihe Afurika ifite ubwoba ko bizakomeza kugabanuka by�umwihariko ibinyampeke biturutse ku ntambara hagati y�u Burusiya na Ukraine. Ibibazo by�umutekano na byo bizagarukwaho kuko u Bufaransa buri mu myiteguro yo gukura ingabo zabwo muri Mali uyu mwaka, aho ibihugu byose mu Karere bifite ubwoba ko ibitero by�imitwe y�iterabwoba bishobora gukaza umurego. Ibi bihugu Macron azasura ubusanzwe ntibikunze gusurwa n�abategetsi bakomeye ku isi. Umuyobozi mu biro bya Perezida utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye AFP ati �Uru ruzinduko ruzagaragaza umuhate wa Perezida mu kuvugurura imikoranire n�ibihugu bya Afurika.�

IZINDI NKURU