Igitaramo cya The Ben ntikikibereye kuri Canal Olympia

Wpfreeware Views:110 July 25, 2022 IMYIDAGADURO
Ku itariki ya 6 Kanama 2022 nibwo niteganyijwe ko umuhanzi The Ben azataramira mu mujyi wa Kigali mu cyiswe Rwanda Rebirthd Celebration. Icyakora magingo aya amakuru ahari nuko aho iki gitaramo cyagombaga kubera hamaze guhindurwa n�amwe mu matike ashyirwa kuri makeya. Ku gica munsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo hamenyekanye amakuru yuko iki gitaramo kitakibereye kuri Canal Olympia ku musozi wa Rebero nkuko byari byaramamajwe ahubwo cyimuriwe muri BK Arena. Izi mpinduka zabaye ku buryo butunguranye, banyirigutegura iki gitaramo ntibifuje gutangaza impamvu yaziteye. Indi mpinduka yabayeho ni uko itike yo kwicara ku meza yagurishwaga ibihumbi 500 Frw yakuweho, hashyirwaho ishyirwa ku bihumbi 200 Frw. Uretse The Ben iki gitaramo kizaririmbamo abandi bahanzi bari mu bagezweho cyano i Kigali nka Bwiza, Marina, Kenny Sol, Bushali na Chris Eazy. Kizanacurangamo DJ Toxxyk afatanyije n�itsinda ry�abakobwa bashya muri uyu mwuga, DJ Higa na DJ Rusam. Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw mu myanya y�icyubahiro mu gihe abanyeshuri bazinjirira ku bihumbi 5 Frw ku bazaba baguze amatike mbere. Abazagurira amatike ku muryango, abanyeshuri bazayagura ibihumbi 10 Frw, mu gihe ayaguraga ibihumbi 10 Frw azashyirwa kuri 15 Frw, ay�ibihumbi 20 Frw akagurwa ibihumbi 30 Frw, naho itike y�ibihumbi 200 Frw ikagurwa ibihumbi 250 Frw. Abazitabira iki gitaramo ndetse n�abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali, itike bazaba baguze izajya iba irimo n�ikiguzi cy�urugendo rubageza ahabereye igitaramo rukanabacyura.

IZINDI NKURU