Police FC yaguze abakinnyi barimo Miggy

Wpfreeware Views:89 July 26, 2022 IMIKINO
Ubuyobozi bw'ikipe ya Police FC, bwasinyishije abakinnyi batatu bashya barimo Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Miggy, bwongerera amasezerano abandi babiri bari bayisanzwemo. N'ubwo kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bw'iyi kipe y'Igipolisi buratangaza ku bakinnyi bashya, ariko ikomeje kwinjiza abazayifasha mu mwaka utaha w'imikino. Abakinnyi batatu bashya iyi kipe yamaze kwibikaho, ni myugariro Hakizimana Amani bakuye muri Musanze FC, Rurangwa Mossi bakuye muri AS Kigali aba bombi basinye amasezerano y'imyaka ibiri na Mugiraneza Jean Baptiste wasinye amasezerano y'umwaka umwe nyuma yo kuva muri KMC yo muri Tanzania. Abakinnyi babiri iyi kipe yongereye amasezerano, ni Sibomana Patrick na Rutanga Eric bombi bongerewe amasezerano y'imyaka ibiri. Undi wongerewe amasezerano mu minsi ishize ni Sibomana Abouba wongerewe umwaka umwe. Iyi kipe izatozwa na Mashami Vincent nk'umutoza mukuru, iravugwamo rutahizamu, Tuyisenge Jacques wayihozemo mbere y'uko ajya muri Gor Mahia yo muri Kenya. Undi mukinnyi ushobora kongera amasezerano muri iyi kipe, ni Twezerimana Martin Fabrice ukina hagati mu kibuga. Undi uvugwamo ni umunyezamu Mvuyekure Emery nawe wayihozemo. BTN yifuje kuvugana n'ubuyobozi bwa Police FC kuri aya makuru y'aba bakinnyi, ariko Umunyamabanga Mukuru w'iyi kipe, CIP Obed yavuze ko akiri muri rwinshi atabasha kutuvugisha. Umwe mu bakinnyi wamaze gutandukana n'iyi kipe, ni myugariro Usengimana Faustin. Abandi bivugwa ko iyi kipe itazagumana nabo, ni Iradukunda Eric wasoje amaserano, Rwabugiri Omar wayasoje na Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame.

IZINDI NKURU