Kiyovu yongeye kuba insina ngufi imbere ya Gasogi United

Wpfreeware Views:69 November 28, 2022 IMIKINO
Ikipe ya Kiyovu Sports yongeye kwemera icyaha imbere yo Gasogi United, itsindwa umukino wa 11 wa shampiyona. Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022. Iyi kipe yo ku Mumena yatsinzwe n'iyi Gasogi ibitego 3-1. Gutsindwa uyu mukino kuri Kiyovu Sports, birasobanura neza ko ikomeje kuba insina ngufi imbere ya Gasogi United kuva mu nshuro umunani zose izi kipe zimaze guhura imwe yifatiye indi. Imibare igaragaza ko muri izi nshuro zose amakipe yombi amaze guhura, Gasogi United imaze gutsindamo eshanu, Kiyovu itsinda imwe, banganyamo kabiri. Ni igisobanuro cyiza cyerekana ikipe ishobora indi. Abasesengura bakanakurikirana neza umupira w'amaguru w'u Rwanda, bahamya ko umukino uhuza Kiyovu Sports na Gasogi United uba urimo ibindi byihishe bitari umupira. KNC uyobora Gasogi United, yavuze ko mu gihe Kiyovu Sports yazatsinda iyi kipe abereye umuyobozi, azahita yegura kuri uyu mwanya akawusigira Mutabaruka Angeli uyobora abafana ba yo. Gusa ibyavugwa byose, ntibikuraho ko Gasogi yamaze kwerekana ko ikipe yo ku Mumena bizayisaba imbere zidasanzwe kugira ngo ibashe kwigobotora iyi ngoyi.

IZINDI NKURU