Abakinnyi ba Kiyovu babanje gupimwa mbere yo gutangira imyitozo

Wpfreeware Views:62 July 26, 2022 IMIKINO
Mbere yo gusubukura imyitozo yatangiye uyu munsi, abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje gupimwa indwara zitandukanye zirimo Covid-19 kugira ngo hamenyekane uko ubuzima bwabo buhagaze. Ni igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, kibera ku ivuriro ry'umuganga G�rard usanzwe avura Kiyovu Sports. Aba bakinnyi bapimwe indwara zitandukanye zirimo n'icyorezo cya Covid-19. Bapimwe kandi umuvuduko w'amaraso yabo ndetse muganga yanarebye uko imitima yabo itera mbere y'uko bajya mu kazi kabasaba imbaraga nyinshi. Abapimwe barimo kapiteni w'ikipe, Kimenyi Yves, umwungiriza we Serumogo Ally n'abandi batandukanye barimo Nkinzingabo Fiston na Iradukunda Bertrand uzakinira iyi kipe umwaka utaha. Gusa bamwe batari ni Nshimirimana Isma�l Pichu na mugenzi we Bigirimana Abed kuko bombi bakiri mu biruhuko i Burundi. Ikipe yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri ku Mumena, bakoreshwa na Mateso Jean de Dieu usanzwe ari umuyobozi wa tekiniki muri iyi kipe.

IZINDI NKURU