Bwiza yageze muri Uganda aho ategerejwe mu gitaramo �Iwacu Heza�

Wpfreeware Views:141 July 26, 2022 IMYIDAGADURO
Bwiza uri mu bahanzikazi bagezweho muri muzika Nyarwanda, yageze muri Uganda aho yatumiwe mu gitaramo cyiswe �Iwacu Heza� kizahuza abatuye mu gace ka Bufumbira. Bwiza yaherukaga muri Uganda mu ntangiriro za Kamena 2022 aho yakoreye imishinga itandukanye y�indirimbo, bahise baboneraho kumutumira mu gitaramo ngaruka mwaka gihuriza hamwe Abafumbira bavuye hirya no hino ku Isi. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Nyakanga 2022 nibwo Bwiza yageze i Kampala aherekejwe na Claude Uhujimfura ushinzwe abahanzi muri KIKAC Music ari nayo uyu mukobwa abarizwamo, bakirwa n�abateguye ibi birori. Ibi birori biba ngaruka mwaka, kuri iyi nshuro yabyo ya kane bazataramirwa na Bwiza ndetse na Dj Lenzo usigaye atuye muri Uganda. Abafumbira bakunze guhuzwa n�u Rwanda kuko kugeza mu 1910 aka gace kari gaherereye ku ruhande rw�u Rwanda mbere yuko abakoloni bagashyira kuri Uganda. Ibirori bihuriza hamwe Abafumbira bavuye imihanda yose, bakibukiranya umuco wabo, bagatarama mu mbyino gakondo ndetse bakishimira n�umusaruro w�ibyo baba bagezeho.

IZINDI NKURU